RWANDA

Ruhango: Umwana w’imyaka itatu yasanzwe yishwe amanitse ku bw’iherero

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana ufite imyaka itatu wasanzwe ku bw’iherero amanitse kandi aboshye.

Advertisements

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, aho avuga ko urupfu rw’uyu mwana  rwamenyekanye ubwo inzego z’ibanze, iz’Ubugenzacyaha na Polisi zageraga kuri uwo murambo.

Ati “Ubuyobozi bwagendeye ku makuru y’ibanze bwari bufite busanga koko uyu mwana yarangije gupfa.”

Yavuze ko bikekwako uyu mwana yishwe n’umugabo wari ufitanye amakimbirane n’ababyeyi be.

Ati “Hamaze gufatwa abagabo 2 bakekwa ubu bwicanyi, kandi iperereza rirakomeje.”

Mayor Habarurema avuga ko kuri ubu umwana yashyinguwe, asaba umuryango we kwihangana ndetse anawizeza ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko.

Uyu Muyobozi agira inama buri wese kwirinda ibyaha nk’ibi, ahubwo abantu bakarushaho kubana mu mahoro no kwihangana.

Amakuru avuga ko Umubyeyi w’uyu mwana yatanze amakuru agaragaza ko umugabo wamukodeshaga, yibye ihene z’Ishuri riri hafi y’aho batuye ajya kubivuga, noneho uyu mugabo arahunga akajya agaragara rimwe na rimwe, bikavugwa ko yaguriye undi muntu ngo yice uwo mwana kugira ngo bibabaze Nyina umubyara.

Gusa ibi byavuzwe n’abaturage ariko Ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bwigeze bubyemeza usibye kuvuga ko hamaze gufungwa abantu 2 gusa batavuze amazina.

Abaturage bakavuga ko nubwo batabagaragaje ariko ari abo n’ubundi bashinja urupfu rw’uyu mwana.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago