Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana ufite imyaka itatu wasanzwe ku bw’iherero amanitse kandi aboshye.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, aho avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ubwo inzego z’ibanze, iz’Ubugenzacyaha na Polisi zageraga kuri uwo murambo.
Ati “Ubuyobozi bwagendeye ku makuru y’ibanze bwari bufite busanga koko uyu mwana yarangije gupfa.”
Yavuze ko bikekwako uyu mwana yishwe n’umugabo wari ufitanye amakimbirane n’ababyeyi be.
Ati “Hamaze gufatwa abagabo 2 bakekwa ubu bwicanyi, kandi iperereza rirakomeje.”
Mayor Habarurema avuga ko kuri ubu umwana yashyinguwe, asaba umuryango we kwihangana ndetse anawizeza ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko.
Uyu Muyobozi agira inama buri wese kwirinda ibyaha nk’ibi, ahubwo abantu bakarushaho kubana mu mahoro no kwihangana.
Amakuru avuga ko Umubyeyi w’uyu mwana yatanze amakuru agaragaza ko umugabo wamukodeshaga, yibye ihene z’Ishuri riri hafi y’aho batuye ajya kubivuga, noneho uyu mugabo arahunga akajya agaragara rimwe na rimwe, bikavugwa ko yaguriye undi muntu ngo yice uwo mwana kugira ngo bibabaze Nyina umubyara.
Gusa ibi byavuzwe n’abaturage ariko Ubuyobozi bw’Akarere ntabwo bwigeze bubyemeza usibye kuvuga ko hamaze gufungwa abantu 2 gusa batavuze amazina.
Abaturage bakavuga ko nubwo batabagaragaje ariko ari abo n’ubundi bashinja urupfu rw’uyu mwana.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…