Ikipe y’Ingabo APR Fc bikomeje kuyibera ingume kubona amanota atatu mbumbe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ku munsi wa 27 yongeye kuganya n’ikipe ya As Kigali igitego 1-1.
APR Fc imaze imikino igera muri itatu yikurikirana nta manota atatu ibona, ni mugihe Kiyovu Sports kuri ubu iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona nayo yanze gutsikirira ku mukino yari yakiriyemo Mukura Vs.
Mu mukino APR Fc yakiragamo ikipe ya As Kigali kuri stade ya Bugesera byarangiye amakipe yombi agabanye amanota bituma ikipe ya APR Fc ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri.
Igitego kimwe cyabonetse ku ruhande rwa APR Fc cyatsinzwe kuri penaliti na Ombolenga Fitina ku munota 42 cyaje cyishyura igitego bari batsinzwe na As Kigali ku munota wa 32 na Tchabalala.
Bikomeje kwangira iy’ikipe y’Ingabo kuyobora shampiyona y’u Rwanda mugihe habura imikino mbarwa kugira ngo Primus National League igere ku musozo.
Kurundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga Mukura Vs muri shampiyona byarangiye aya makipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Bivuze ko aya makipe akomeje gutya nta kipe n’imwe itakaje, Kiyovu Sports yatwara igikombe iyoboye shampiyona irusha amanota atatu APR Fc ya kabiri.
Urutonde rwagateganyo rwa shampiyona ruyobowe na Kiyovu Sports, APR Fc ku manya wa kabiri, mugihe Rayon sports ifite umukino yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 52.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…