IMYIDAGADURO

Bruce Melodie yashyinguye Nyirakuru yarasigaranye

Umuhanzi Bruce Melodie ukubutse muri Nigeria mu bikorwa bya muzika nyuma yo kugaruka i Kigali yasezeye bwa nyuma Nyirakuru we witabye Imana mu minsi ishize.

Advertisements

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023, kugeza ubu nta byinshi byatangajwe ku rupfu rw’uyu mubyeyi.

Bruce Melodie yashyinguye Nyirakuru

Ubwo Bruce Melodie yamenyaga iby’iyi nkuru y’incamugongo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nabwo yamusezeyeho agira ati “Ruhukira mu mahoro yuzuye Nyogokuru, ndagukunda ubuzima bwanjye bwose.”

Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa 29 Mata 2023, yitabye Imana nyuma y’imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara asigarana n’abavandimwe be batatu.

Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu.

Bamwe mu bihanganishije uyu muhanzi barimo Kenny Sol, Junior Rumaga, Levixone , Bob Pro, Miss Mutesi Jolly, Coach Gael, Producer Element, Dj Princessflor, Miss Uwase Hirwa Honorine n’abandi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago