Umunyabigwi mu mukino w’intoki wa Basketball, Kevin Durant yemeye gusinyira umukono ku masezerano n’uruganda rwa Nike imyaka ye yose.
Ibi byahise bituma aba umukinnyi wa gatatu ukina muri NBA usinyiye ayo masezerano, asanze Michael Jordan na LeBron James.
Uyu mukinnyi witabiriye inshuro 13 mu mikino ya NBA All Star game, umubano we n’uruganda rwa Nike rwatangiye mu mwaka 2007, aho yabashije ku mwambika inkweto inshuro 15 ndetse urwa 16 narwo rukaba ruri hafi.
Mu magambo ye Durant yagize ati “Igihe nasinyanaga amasezerano na Nike ibiroto byanjye ntabwo byiteze ubufatanye nk’ubu ngubu, twakoze imirimo itangaje mu guhanga udushya no mu bantu, twazengurutse Isi hamwe dukora ubucuruzi kandi ubu bugiye kuba ubuziraherezo, nishimiye ejo hazaza kandi nishimiye kuba muri aya masezerano adasanzwe yo muri iyi kompanyi.”
Mu masezerano mashya uyu mukinnyi yasinyiye azaba arimo gukorerwa inkweto n’indi myenda.
Uyu mukinnyi kandi ntibizamubuza kuba ibyo yarasanzwe yamamaza muri Basketball byamukoma mu nkokora.
Kevin Durant w’imyaka 34 ubu arabarizwa mu ikipe ya Phoenix Suns nyuma y’igurwa mu mpeshyi y’umwaka washize akuwe muri Brooklyn Nets.
Durant wabaye MVP inshuro ebyiri aheruka gufatikanya na Devin Booker, Chris Paul na Deandre Ayton mu gufasha ikipe ya Suns gutsinda Los Angeles Clippers mu mukino wa mbere wa NBA Playoffs.
Kuwa gatandatu, bazahura na Denver Nuggets mu mukino wa mbere wa kimwe cya kabiri kirangiza.
John Slusher, umuyobozi wa Nike ushinzwe kwamamaza ku Isi, yagize ati “Nk’umwe mu bakinnyi beza ba Basketball ku Isi, Kevin Durant yagize uruhare rukomeye mu muryango wa Nike mu myaka 16 ishize.”
Yongeraho ati “Dutegereje gukomeza gukorera hamwe n’abandi bakinnyi beza imbere.”
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…