IMIKINO

Kevin Durant yabaye umukinnyi wa 3 wa NBA wasinyanye amasezerano na Nike ubuzima bwe bwose

Umunyabigwi mu mukino w’intoki wa Basketball, Kevin Durant yemeye gusinyira umukono ku masezerano n’uruganda rwa Nike imyaka ye yose.

Ibi byahise bituma aba umukinnyi wa gatatu ukina muri NBA usinyiye ayo masezerano, asanze Michael Jordan na LeBron James.

Uyu mukinnyi witabiriye inshuro 13 mu mikino ya NBA All Star game, umubano we n’uruganda rwa Nike rwatangiye mu mwaka 2007, aho yabashije ku mwambika inkweto inshuro 15 ndetse urwa 16 narwo rukaba ruri hafi.

Kevin Durant yabaye umukinnyi wa 3 wa NBA usinyiye amasezerano y’imyaka yose muri Nike

Mu magambo ye Durant yagize ati “Igihe nasinyanaga amasezerano na Nike ibiroto byanjye ntabwo byiteze ubufatanye nk’ubu ngubu, twakoze imirimo itangaje mu guhanga udushya no mu bantu, twazengurutse Isi hamwe dukora ubucuruzi kandi ubu bugiye kuba ubuziraherezo, nishimiye ejo hazaza kandi nishimiye kuba muri aya masezerano adasanzwe yo muri iyi kompanyi.”

Mu masezerano mashya uyu mukinnyi yasinyiye azaba arimo gukorerwa inkweto n’indi myenda.

Inkweto zakorewe Kevin Durant

Uyu mukinnyi kandi ntibizamubuza kuba ibyo yarasanzwe yamamaza muri Basketball byamukoma mu nkokora.

Kevin Durant w’imyaka 34 ubu arabarizwa mu ikipe ya Phoenix Suns nyuma y’igurwa mu mpeshyi y’umwaka washize akuwe muri Brooklyn Nets.

Durant wabaye MVP inshuro ebyiri aheruka gufatikanya na Devin Booker, Chris Paul na Deandre Ayton mu gufasha ikipe ya Suns gutsinda Los Angeles Clippers mu mukino wa mbere wa NBA Playoffs.

Kuwa gatandatu, bazahura na Denver Nuggets mu mukino wa mbere wa kimwe cya kabiri kirangiza.

John Slusher, umuyobozi wa Nike ushinzwe kwamamaza ku Isi, yagize ati “Nk’umwe mu bakinnyi beza ba Basketball ku Isi, Kevin Durant yagize uruhare rukomeye mu muryango wa Nike mu myaka 16 ishize.”

Yongeraho ati “Dutegereje gukomeza gukorera hamwe n’abandi bakinnyi beza imbere.” 

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago