IMYIDAGADURO

Diamond Platnumz ayoboye abahanzi Nyafurika barebwa cyane kuri YouTube

Muri raporo iheruka gusohorwa na Top Charts Africa ku rubuga rwabo rwa Instagram, Diamond Platnumz ayoboye abandi bahanzi Nyafurika mu kurebwa cyane kuri YouTube hamwe na miliyari zisaga 2,14.

Uyu muhanzi wo muri Tanzania kandi yakoze amateka y’umuhanzi nyafurika ukurikirwa cyane muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hamwe n’abayoboke (subuscribers) ba miliyoni 7.65 kuri YouTube.

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje guca uduhigo mu muziki wa Afurika

Ibi biterwa n’ibikorwa akomeza gushimangira mu buhanga bwe bw’ubuhanzi no gukora cyane mu muziki Nyafurika.

Umukurikira hafi n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Burna Boy no kurebwa n’abarenga miliyari 2.05 bamurebye kuri YouTube. Uyu ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina muri Afurika no ku Isi byamuhesheje n’igihembo cya Grammy Award abikesheje Album ye ‘Twice as Tall’.

Undi muhanzi uza ku mwanya wa gatatu mu bakurikirwa kuri YouTube ni umunya-Nigeria Wiz Kid warebwe na miliyari 1.67.

Wizkid amaze imyaka isaga icumi akora umuziki kandi byamuhesheje ibihembo byinshi. Ijwi rye ridasanzwe ryamuhesheje umwanya ukomeye mu bahanzi bo muri Afurika kandi bituma yigwizaho abakunzi.

Ku mwanya wa kane ni umuhanzi ukomeye ukomoka muri DR congo Fally Ipupa ufite abamurebye barenga miliyari 1.40. Ipupa amaze imyaka itari mike akora umuziki wihariye uzwi nka Rumba kandi yigaragaje nk’umwe mu bahanzi bafite impano kandi utandukanye ku mugabane wa Afurika.

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido afata umwanya wa gatanu kuri urwo rutonde hamwena barenga miliyari 1.29.

Davido amaze imyaka irenga icumi mu ruganda rw’imyidagaduro kandi ni umwe mu bihesheje umwanya ukomeye muri Afurika.

Gusa uyu muhanzi mbere y’uko agira shene yiwe bwite anyuzaho ibihangano bye hari indi yitwa DMW HQ yakoreshwaga.

Ukurebwa cyane kuri YouTube biterwa n’ibikorwa byiza by’umuhanzi uko aba yamaze ndetse no kugira igikundiro mu bikorwa bye, abahanzi benshi bakunze kunyuzaho imiziki bakora ariko bitabujije no kunyuzaho ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho yabo bigendanye n’umuziki muri rusange.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago