‘Intambara nyayo iraje vuba’ Perezida Zelensky yateguje abasirikare be kurwanya Uburusiya
Perezida w’Igihugu cya Ukraine Volodymyr Zelensky ubwo yasuraga ingabo zirinda umupaka akazambika n’imidari y’ishimwe yatunguye benshi avuga ko biteguye mugihe cya vuba intsinzi.
Ibi umukuru w’igihugu cya Ukraine yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023.
Ubwo yagezaga ijambo ku basirikare yagize ati “Bakunzi ndwanyi, intambara nyamakuru iraza vuba, tugomba gukura abaturage bacu mu bucakara bw’Uburusiya.”
Ibi yabivugiye mu birindiro bya gisirikare hatavuzwe aho biherereye ku mpamvu z’umutekano, byari bikikijwe n’imodoka za gisirikare zitangwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagize itsinda ry’abasirikare baherutse gutozwa bashinzwe umutekano w’imipaka ‘Steel Border’ Assault Brigade.
Iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga ko hamaze iminsi havugwa imyiteguro ya Ukraine yo gutangira kugaba ibitero ku ngabo z’Abarusiya zabateye hagamijwe kuzirukana burundu ariko ntibiratangizwa.
Kuri iki Cyumweru gishize kandi, guverineri w’akarere k’u Burusiya gahana imbibi na Ukraine yavuze ko abantu bane baguye mu gitero cya za roketi cyavuye muri Ukraine.
Umuyobozi w’akarere ka Bryansk, Alexander Bogomaz, yatangaje ko ibisasu bya roketi byibasiye amazu mu mudugudu wa Suzemka, ku birometero icyenda uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Yavuze ko abandi baturage babiri bakomeretse kandi ko uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwasenye bimwe mu bisasu byinjiraga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…