Umukinnyi wa Man United Alejandro Garnacho w’imyaka 18 aritegura kwibaruka imfura ye n'umukunzi we Eva
Umukinnyi wa Manchester united Alejandro Garnacho yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu n’umukunzi we Eva Garcia.
Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yatangaje aya makuru mu butumwa bw’uzuye amarangamatima yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, ibi bije bikurikira iminsi mike uyu musore yongerewe amasezerano mu ikipe ya Manchester united azamugeza mu mwaka 2028.
Garnacho yashyize ubutumwa hamwe nuruhererekane rw’amafoto yavuye mu birori byerekana ubusabane hamwe na mugenzi we Eva Garcia, hamwe n’ifoto imwe yerekana ko umupira wa Manchester United w’umwana wanditseho izina rye inyuma.
Uyu musore wazamuwe muri Manchester United ku myaka 16 mu mwaka 2020, yavuze ko umwana bazibaruka bazamwita Enzo.
Yanditse ati: “Aho ubuzima butangirira, kandi urukundo ntirushira. Gutegura ukuza kwawe no kumenya ko uzaba hano kugirango urangize ubuzima bwacu bitwuzuza urukundo n’ibyishimo.”
‘Ntidushobora gusobanura uko twiyumva dushobora gusohoza inzozi zacu zikomeye hamwe’.
‘Turimo kubara iminsi yo guhura nawe, Papa na Mama basanzwe bagukunda cyane Enzo.’
Garnacho na Garcia ni abakunzi kuva mu bwana kandi ikinyamakuru Sun cyari cyaratangaje ko aba bombi babanye muri Cheshire bucece kuva ya kwinjira mu mashitani atukura.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…