MU MAHANGA

Papa Francisco yahishuye ko habaye ibiganiro byo guhagarika intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francisco yahishuye ko hari ibiganiro by’ibanga byabaye byo guhagarika intambara imaze igihe itutumba hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Ibi Papa yabivuze kuri iki Cyumweru, aho yongeyeho ko aniteguye gufasha gutahura abana ba Ukraine boherejwe mu Burusiya cyangwa ubutaka bwigaruriwe n’Uburusiya.

Mu ruzinduko umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francisco yagiriye i Hungary kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata, yabwiye abanyamakuru, ati “Hari ubutumwa buriho kuri ubu ariko ntiburajya ahagaragara mugihe buzajya ahagaragara, nzabutangaza.’’

Papa Francisco aherutse kugirira uruzinduko muri Hungary

Kuva Uburusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, Francisco yasabye amahoro hafi buri cyumweru, kandi agaragaza kenshi ko yifuza kuba umuhuza hagati ya Kyiv na Moscou. Icyifuzo cye kugeza ubu cyananiwe gutanga umusaruro.

Ati: “Ntekereza ko amahoro buri gihe atangwa no gufungura inzira. Ntushobora kugera ku mahoro binyuze mu gufunga izo nzira, Ibyo rero ntibyoroshye.”

Papa yongeyeho ko yavuganye ku kibazo cya Ukraine na Minisitiri w’intebe wa Hungary, Viktor Orban ndetse na Metropolitan (musenyeri) Hilarion, uhagarariye itorero rya orotodogisi mu Burusiya i Budapest.

Avuga ko mu byo baganiriye atari ibirebana no gucyura abana gusa ahubwo ko bavuze ku kibazo cyose gihangayikishije Isi muri rusange harimo no gushishikariza inzira y’amahoro ku mpande zihuje amakimbirane.

Papa Francisco w’imyaka 86 aherutse no gutangaza ko yifuza gusura Kyiv na Moscou mu ruzinduko rw’ubutumwa bwo kugarura amahoro.

Ku wa kane, Minisitiri w’intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yahuye na papa i Vatikani avuga ko yaganiriye ku “bijyanye n’amahoro” ibiganiro byakurikiwe n’ibyo yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy.

Ubwo yari mu ndege ye Papa Francis yiteguye gukora ibishoboka agacyura abana bakuwe mu byabo kuko aribyo byaba byiza, ati “Ibimenyetso byose bifasha abantu ariko ibimenyetso by’ubugome ntibifasha. Tugomba gukora ibishoboka byose kuri abo bantu”.

Francisco uherutse kugaragara muri urwo ruzinduko ameze neza nawe yagarutse ku buzima bwe nyuma yo gushyirwa mu bitaro mu mpera za Werurwe.

Yavuze ko benshi bumvise ububabare bwe yagize baramusabira kuwa gatatu tariki 29 Werurwe agerageza gusinziraho.

Ati: “Ntabwo nataye ubwenge ariko nagize umuriro mwinshi maze saa Cyenda z’amanywa umuganga anjyana mu bitaro ako kanya”.

 Ati: “Byari umusonga ukomeye kandi ukaze mu gice cyo hepfo y’ibihaha. Imana ishimwe ko kuri ubu nshobora kubiganiraho. Umubiri witaweho neza n’ubuvuzi, Imana ishimwe”. Yatashye ku ya 1 Mata.

Christian

Recent Posts

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

2 days ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago