Categories: MU MAHANGAPOLITIKE

Turikiya yishe Umuyobozi w’umutwe w’iterabwobwa wa Islam (ISIS)

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, yemeje ko inzego z’ubutasi z’iki gihugu zishe umuyobozi w’umutwe w’iterabwobwa w’Abayisilamu (ISIS) muri Siriya.

Ni mugihe Erdogan ubwo yarahiraga kuba Perezida yavugaga ko azakomeza kurwanya iterabwoba mu gihugu cye.

Mu kiganiro cyatanzwe ku cyumweru tariki ya 30 Mata, Erdogan yavuze ko Urwego ry’igihugu ry’ubutasi rwa Turukiya ryakurikiranye umugabo uzwi ku izina rya Abu al-Hussein al-Husseini Al-Qurshi “kuva kera.”

Ati: “Uyu muntu ntabwo yatubangamiyeho mu gikorwa cyakozwe na MIT (Urwego rw’ubutasi rw’igihugu cya Turukiya) ejo muri Siriya”. Ati: “Guhera ubu, tuzakomeza urugamba rwacu nta kuvangura mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba.”

Yongeye ko ibikorwa bya Turikiya ku kurwanya imitwe y’iterabwobwa bigira uruhare mu mutekano w’Uburayi muri rusange, avuga ko Uburayi butamenya ibyo cyangwa bukabyirengagiza.”

Al-Qurshi yagizwe umuyobozi wa ISIS nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije, Abu al-Hasan al-Hashmi al-Qurayshi, wishwe mu Kwakira umwaka ushize n’ingabo za Siriya aho yaramaze igihe aba.

Al-Qurshi ntiyarazwi cyane ariko ubwo yashyirwagaho nk’umuyobozi mushya w’umutwa wa ISIS bavuze ko ari indwanyi ifite uburambe.

Iri tangazo rya Erdon rije nyuma y’uno yaramaze iminsi atagaragara mu ruhame kubera uburwayi.

Ibitangazamakuru byatangaje ko ubuzima bwe bwari bwifashe nabi hasigaye ibyumweru bibiri ngo amatora abe.

Ibi byavuzwe biturutse ku kiganiro cyanyuraga kuri televiziyo kuri uyu wa kabiri, cyahagaritswe nyuma yuko Erdogan ahagurutse ku ntebe ye hagati mu bibazo, mbere yuko agarutse akavuga ko afite “ibicurane bikomeye mu gifu.” 

Nyuma y’ibyabaye ku wa kabiri, Erdogan yagiriwe inama n’abaganga be kuruhukira mu rugo kandi agahagarika ibikorwa bimuhuza n’abantu benshi.

Ku wa kane, guverinoma ya Turukiya yabeshyuje amakuru y’ubuzima bwe ko budafite ishingiro. Ni nyuma y’amashusho ya Erdogan ageza ku bitabiriye umuhango wo gutaha urugomero rw’amashanyarazi rwa Akkuya.

Ku wa gatandatu, Erdogan yongeye kugaragara mu ruhame ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu, mu iserukiramuco ry’indege ryabereye Istanbul, aho yahuruje abamushyigikiye mu gihe ashaka kongera ku myaka 20 amaze ku butegetsi.

Perezida Erdogan amaze imyaka 20 ku butegetsi bwa Turkey

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago