Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi, Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda amahoro bahungishijwe intambara ikomeje kubera mu gihugu cya Sudan.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clementine Mukeka n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka Lynder Nkuranga.
Mugihe intambara ikomeje guca ibintu mu gihugu cya Sudan, niko bimwe mu bihugu bifite abaturage babyo muri kiriya gihugu bikomeje kubahungisha.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yacyuye bariya Banyarwanda, n’abandi bantu 10 bo mu bihugu bitanu bitandukanye bari baraheze i Khartoum muri Sudan.
Muri iyi minsi indege z’intambara za Sudan, zibisikana mu kirere n’ibisasu bigambiriye kuzihanura byoherezwa n’abasirikare biyise Rapid Support Forces, RSF bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo, uhanganye bikomeye n’abasirikare ba Leta ya Sudan bashyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan wahiritse ubutegetsi.
Umubyeyi wari ufite umwana muri Sudan, yagize ati “Ndashimira cyane cyane cyane, Perezida wacu, ndashimira n’abayobozi bacu babigizemo uruhare ngo abana bacu batugereho amahoro, akirangiza segonderi yahise agenda, yari akiri muto, imyaka yose umunani yari irangiye.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bariya bantu 42 bageze i Kigali bakaba buriye indege ya RwandAir ibakuye mu mujyi wa Aswan mu Misiri.
Abanyarwanda 10 bandi bamaze kugera i Kigali, abanda ngo bari mu bihugu by’inshuti bategereje gutaha mu Rwanda babifashijwemo n’ibyo bihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Inzego zo mu Rwanda ngo zakoranye n’abadipolomate b’u Rwanda bari i Khartoum n’I Cairo mu Misiri kugira ngo kiriya gikorwa kigende neza.
Leta y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yashimiye iya Misiri, n’abaturage bayo kuba barakiriye neza Abanyarwanda, kandi bakabafasha mu bihe bikomeye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ati “Umutima wacu uri kumwe n’abaturage ba Sudan muri ibi bihe bigoye. Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufasha mu bisubizo by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, AU, n’iby’abafatanyabikorwa mpuzamahanga byafasha gukemura mu mahoro ikibazo cy’intambara iri muri Sudan.”
Guverinoma y’u Rwanda yanashimiye Sudan n’ibihugu by’inshuti ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku kuba byafashije mu gikorwa cyo guhungisha Abanyarwanda.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gufasha Abanyarwanda baba bari mu bice birimo imidugararo mu bihe bikomeye.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…