IMIDERI

Dosiye ya Turahirwa Moses yagejejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha birimo inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa Moses yafunzwe nyuma yo gutangaza ifoto ya pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umugore, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa 02 Gicurasi 2023.

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangarije itangazamakuru ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe.”

Dr Murangira yavuze ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.

Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”

Uyu Turahirwa kandi aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri filimi iri gutunganywa.

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

39 minutes ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

21 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

21 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

22 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago