Uganda: Gen Muhoozi yashenguwe n’urupfu rwa Minisitiri yishwe arashwe
Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu by’agasirikare Gen Muhoozi Kainerugaba yashenguwe n’urupfu rwa Rtd Col Charles wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo muri Ugand wishwe arashwe n’umurinzi we.
Nyakwigendera yishwe n’umurinzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 nawe ahita yirasa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Gen Muhoozi yanditse ko ashenguwe n’urupfu rwa Rtd Col Charles wishwe arashwe.
Aho yagize ati “Birababaje cyane kumva urupfu rubabaje rwa Col (rtd) Charles Engola, umunyamabanga wa leta ushinzwe umurimo, Ni igihombo kibabaje ku gihugu. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro ahoraho.”
Rtd Col Charles yiciwe iwe murugo mu gace ka Kyanja mu Mujyi wa Kampala.
Urupfu rwa Rtd Col Charles rwamejwe n’umuvugizi w’Ingabo z’igihugu cya Uganda Felix Kulayigye wavuze ko yishwe arashwe.
Ni mugihe kandi umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda Luke Owoseyigire nawe yemeje aya makuru ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Daily Monitor, avuga uwari umurinzi wa nyakwigendera ariwe wamwishe amurashe i Kyanja.
Icyeteye uwo murinzi kurasa shebuja ntikiramenyekana, ndetse inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu zikaba zivuga ko zikomeje gukora iperereza ku rupfu rwa Rtd Col Charles Okello Engola.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…