PeaceCup: Habaye impinduka ku mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Police Fc
Habaye impinduka y’umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Police Fc mu gikombe cya Amahoro, aho uyu mukino wimuriwe kuri Kigali Pele Stadium aho kubera kuri Stade ya Muhanga.
Uyu mukino wo kwishyura ¼ washyizwe kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports iteganyijwe kwakira ikipe ya Police Fc mu mukino w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023.
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports aho bashimangiye ko umukino ugomba kubahuza na Police Fc wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uzabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Iy’ikipe kandi yahise inatangaza ibiciro byo kwinjira muri uwo mukino, aho bavuga ko bitahindutse 3000Rwf ahasigaye hose, 5000 Rwf (ahatwikiriye), ibihumbi icumi 10,000Rwf muri VIP na VVIP ibihumbi 20 Rwf.
Mu mukino wa mbere wahuje impande zombi muri ¼ Rayon sports yatsinze Police Fc ibitego 3-2.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…