Habaye impinduka y’umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Police Fc mu gikombe cya Amahoro, aho uyu mukino wimuriwe kuri Kigali Pele Stadium aho kubera kuri Stade ya Muhanga.
Uyu mukino wo kwishyura ¼ washyizwe kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports iteganyijwe kwakira ikipe ya Police Fc mu mukino w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023.
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports aho bashimangiye ko umukino ugomba kubahuza na Police Fc wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga uzabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Iy’ikipe kandi yahise inatangaza ibiciro byo kwinjira muri uwo mukino, aho bavuga ko bitahindutse 3000Rwf ahasigaye hose, 5000 Rwf (ahatwikiriye), ibihumbi icumi 10,000Rwf muri VIP na VVIP ibihumbi 20 Rwf.
Mu mukino wa mbere wahuje impande zombi muri ¼ Rayon sports yatsinze Police Fc ibitego 3-2.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…