Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo muri Uganda Rtd Col Charles yishwe arashwe n’umurinzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.
Icyakora uyu murinzi warashe uyu wari shebuja nawe yahise yirasa.
Ni ubwicanyi bwabereye murugo rw’uyu nyakwigendera mu gace ka Kyanja mu Mujyi wa Kampala.
Urupfu rwa Rtd Col Charles rwamejwe n’umuvugizi w’Ingabo z’igihugu cya Uganda Felix Kulayigye wavuze ko yishwe arashwe muri iki gitondo.
Ni mugihe kandi umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda Luke Owoseyigire nawe yemeje aya makuru ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Daily Monitor, avuga uwari umurinzi wa nyakwigendera ariwe wamwishe amurashe i Kyanja.
Icyeteye uwo murinzi kurasa shebuja ntikiramenyekana, ndetse inzego zishinzwe umutekano muri ico gihugu zikaba zivuga ko zikomeje gukora iperereza ku rupfu rwa Rtd Col Charles Okello Engola.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…