Mu mvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba imibare yabahitanywe nayo imaze kugera 109 nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Intara bw’izo Ntara.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Francois Habitegeko, yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa hirya no hino kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’amazu.
Gusa mu makuru mashya kuri ubu avuga ko imibare ikomeje kuzamuka ubutitsa ahamaze kumenyekana abantu bagera 109 bishwe n’imvura yaraye iguye ikangiza byinshi.
Barimo 95 b’Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.
Francois yagize ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 109 bitabye Imana, ubwo udashyizemo abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”
Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.
Habitegeko ati “Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.”
“Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za sebeya zuzuye ndetse n’abantu bagwirwa n’inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.”
Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw’umuturage umwe rugwirwa n’umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.
Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri bakabasha gusohoka, umwana w’imyaka itanu we agaheramo ku buryo n’ubu bakigerageza gushaka uko bamurohora.
Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…