Ikipe ya Police Fc yemeye gushyiriraho agahimbazamusyi gatubutse ku bakinnyi bayo kugira ngo baseserere ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro.
Iy’ikipe isanzwe n’ubundi itanga agahimbazamusyi gatubutse ku mukino amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Police Fc bwemeye kugakuba kabiri kugira ngo abakinnyi basezerere ikipe ya Rayon Sports.
Ni mugihe umukino wa ¼ wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yari kwakiramo Police FC i Muhanga ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi, gusa washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports yatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Muhanga mu cyumweru gishize, ni yo igomba kwakira uyu mukino wundi uza gutanga ikipe igera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Iyi kipe ya Rayon sport amakuru ayivugwamo kuri ubu ngo n’uko imaze amezi 2 idahemba abakinnyi, icyakora ngo biteguye guhangana na Police FC bakayisezerera kuko ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bitanga ikizere cyo kubahemba vuba.
Kigali Pelé Stadium imaze iminsi idakinirwaho imikino myinshi kuva itangiye kuvugururwa muri Mutarama kugira ngo izabereho ibikorwa by’Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.
Muri uyu mwaka, imikino ibiri ikomeye yahabereye ni uwo Amavubi yanganyijemo na Bénin igitego 1-1, n’uwo Police FC yatsinzemo APR FC ibitego 2-1 muri Shampiyona.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC, izahura na Mukura Victory Sports muri ½ kizakinwa tariki ya 9&10 n’iya 13&14 Gicurasi 2023.
Undi mukino wa ½ uzahuza APR FC na Kiyovu Sports kuri ayo matariki. Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe muri Kamena.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…