INKURU ZIDASANZWE

Umugore yivuganye umwana we w’imyaka 5 ateka ibice by’umubiri we arabirya

Polisi yataye muri yombi umubyeyi bivugwa ko yakubise umuhungu we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro kukugeza apfuye, agahita ateka ibice by’umubiri we birimo n’umutwe akabirya.

Ibitangazamakuru byo mu Misiri byatangaje ko ifatwa ryakozwe nyuma yuko Nyirarume yakukaga umutima ubwo yasangaga ibice by’umubiri w’umwana w’umuhungu mu ndobo mu rugo i Abu Shalabi, mu Misiri.

Umwana w’imyaka 5 wishwe

Abapolisi batunguwe no kumva ukekwaho icyaha, Hanaa, yemeye ko yariye igice cy’umutwe w’umuhungu we kuko ngo “yashakaga ko agumana na we ubuziraherezo”.

Bivugwa ko uyu mugore w’umwicanyi w’imyaka 29 yishe umuhungu abanje ku mukubita inshuro enye mu mutwe mbere yo kubaga ufo murambo n’ibindi bice by’umubiri wa nyakwigendera mu bwogero.

Nyuma yaho, ngo yatetse umutwe hamwe n’ibindi bice by’umubiri we mu mazi yabiraga ku ziko mbere yuko abirya.

Gusa amaze gutabwa muri yombi, yabwiye abapolisi i Faqous, ko “yarwaye mu mutwe” kandi ko atashakaga kwica umuhungu we.

Uyu mugore n’uwahohotewe, Youssef, babanaga bonyine nyuma yo gutandukana n’umugabo we, wemeza ko yari azi neza icyo umugore we yakora.

Uwahoze ari umugabo we uzwi ku izina rya H.A., yabwiye itangazamakuru ko ubwo yageraga ahabereye amahano yabujijwe na Polisi kureba umuhungu kuko byari biteye ubwoba.

Uwari Se w’umwana ngo yarazi ubu bw’umugore we

Akomeza asobanura agira ati: “Mu myaka ine ishize twatandukanye kubera ko yari afite isambu ya Se ansaba kuva mu rugo n’umuryango wanjye nkajya nanjye gutura ku butaka bwanjye.’’

“Ariko narabyanze, umubano urangira burundu ku bushake bwe, kandi nagerageje kwiyunga na we nyuma yo gutandukana, ariko aranga arakomera ku gitekerezo cye.”

H.A. yongeyeho ati: “Umuhungu wanjye ni we watumye nkomeza guhuza na we, kandi nakundaga kumubona buri gihe nkamuzanira imyenda n’ibintu yari akeneye.”

Uyu mugabo yongeraho ko hari haciyemo iminsi atabonana n’umuhungu we bitewe n’uko yabibuzwaga na Nyina.

Uyu mugore ngo yakoze aya mahano mu buryo bwo kwihimura kuri Se w’umwana wakomezaga kujya azamureba cyane.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko ukekwaho icyaha yafunzwe kandi ko ashobora kuba afite ibitekerezo bipfuye byo mu mutwe ariko ibyo byose bizagenwa mu isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago