Pep Guardiola utoza Manchester City yaciye impaka ku mukinnyi urenze hagati ya Haaland na Messi

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yavuze ko rutahizamu Erling Haaland adashobora kuzagera ku rwego rw’umukinnyi w’umunya-Argentine Lionel Messi.

Halaand ukomoka muri Norvège amaze gutsinda ibitego 50 muri 34 yatsindiye muri shampiyona yo mu Bwongereza n’andi marushanwa yaho hamwe n’ibitego 12 amaze gutsinda muri shampiyona y’Uburayi (Champions League).

Image
Rutahizamu Erling Haaland akomeje gukora amateka muri ruhago

Ubwo yabazwaga uko yagereranya n’umukinnyi wahoze ari kapiteni wa Barcelone Lionel Messi Pep Guardiola yagize ati “Nta muntu ushobora kugereranya na Messi. Ntabwo biramufasha Erling.”

Ati “Messi n’umukinnyi wujuje ibisabwa kubyo nabonye muri ibi bihe, uko atwara umupia, gutanga imipira, guhiganwa, mu bintu byinshi rero biragoye.”

Ati “Reka twizere ko Erling ashobora kuzaba hafi y’ibya Leo – ibyo bizaba ari byiza kuri twe na we, ariko ntabwo mfasha umuntu uwo ari we wese kugira ngo mugereranye n’umukinnyi wa Argentine.”

Ati “Muziho bike kandi arahatana koko ndetse afite n’ibitekerezo byiza.”

Yongeyeho ati “Ari ku rwego rwo hejuru, yifitiye icyizere, kandi ntagira ubwibone.”

Ati “Yigirira icyizere akumva ko agiye gutsinda igitego kandi nk’umuntu wa mbere wageze muri shampiyona amaze gutsinda ibitego 50, kandi nkanganya amateka yo gutsinda ibitego nk’abanyabigwi Andy Cole na Alan Shearer.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *