Umuyobozi wa Karere ka Rubavu Ildephonse Kambogo yegujwe ku mirimo ye na Njyanama mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
Amakuru y’ibanze avuga ko yananiwe kubahiriza inshingano ze.
Kambogo bivugwa ko yegujwe nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye yahuje Njyanama yo muri karere ka Rubavu, aho uyu muyobozi ngo bimukekaho gutanga amakuru atariyo ku baherutse guhitanwa n’ibiza muri ako Karere.
Ku wa Kane tariki ya 04 Mata ni bwo mu irimbi ryo mu murenge wa Rugerero habereye umuhango wo gushyingura abantu 13 bari mu bahitanwe n’ibiza biheruka kwibasira intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Ubwo umuhango wo gushyingura wari wegereje, hari umwe mu badamu wagaragaye aririra ku irimbi avuga ko yari yimwe amahirwe yo gusezera ku mwana we uri mu bahitanwe n’ibyo biza.
Ni ibyateje umwuka mubi, Minisitiri w’Intebe abajije Meya impamvu batatanze amahirwe ku miryango yari yabuze abayo ngo ibanze kubasezeraho asubiza ko ari icyemezo cyafashwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.
Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko bafungura isanduku yarimo umwana waririrwaga na wa mudamu kugira ngo abanze kumusezeraho; gusa bayifunguye basanga harimo umurambo w’umukecuru.
Bijyanye no kuba amazina y’abitabye Imana yari mu masanduku yari ahabanye n’ayari yanditse ku misaraba ngo byabaye ngombwa ko bihuzwa, gusa birebeka nabi.
Meya Kambogo kandi mu byo ashinjwa harimo kuba yatangaga raporo z’ibinyoma agateranya inzego, gutoteza abamwungirije ndetse no gusuzugura itangazamakuru.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…