Abantu batandatu baherutse kugwirwa n’ikirombe ahacukurwagamo amabuye mu buryo butemewe n’amategeko mu karere ka Huye bagashakishwa ariko ntibaboneke bagiye gushyingurwa.
Aba bantu baherutse kubura burundu ubwo bacuraga mu kirombe kikabagwira giherereye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye.
Nyuma yo kugwirwa n’icyo kirombe guverinoma yategetse ko ibyo bikorwa byahakorerwaga bihagarara byihuse bagatangira gushaka imibiri yabo.
Imashini zabugenewe zacukuye kugeza ku minsi 16 bivugwa ko yihiritse nta muntu wabashije kuboneka bityo guverinoma ivuga ko badakwiriye gukomeza gucukura dore ahareshya na metero 70 zacukuwe mu bujya kuzimu ariko ntacyo byatanze.
Guverinoma ivuga ko ibyo bikomeje byaba ari ugukomeza kwangiza ibidukikije.
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, Umunyabanga wa Leta muri Minaloc Ingabire Assumpta n’abandi bayobozi bagiye guhura n’imiryango y’ababuze ababo maze basaba nyuma y’ibyo byakozwe nta kindi cyakorwa uretse guhagarika gukomeza gucukura bashakisha kuko nyuma y’iminsi 16 amahirwe yo kubabona bakiriho adahari.
Bityo ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo bizamara iminsi ibiri kuva kuva 6 na 7 Gicurasi maze ku ya 9/5/2023 bagakora umuhango wo gushyingura.
Mu butumwa bwa guverinoma bakomeje kwihanganisha ababuriye ababo muri ico gikorwa ndetse yiyemeje gukomeza kubaba hafi y’iyo miryango.
Abakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo kirombe n’ubu baracyakurikiranwa.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…