Umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo arashaka uburenganzira bwo kwirerera abana be 2 bato bafitwe kuri ubu n’umukunzi we mushya, byabaye intandaro yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we.
Kuri ubu Ne-Yo uri mu rukundo n’undi mukobwa witwa Sade banafitanye abana babiri uyu muhanzi yemera akaba abasabira uburengenzira bwo kubarera nka Se wabo.
Uwahoze ari umugore wa Ne-Yo, Crystal, yasabye gatanya umwaka ushize i Atlanta, amushinja ko yabyaye umwana n’undi mukobwa bakundanaga witwa Sade mu gihe bakoraga ubukwe.
Crystal yavuze ko yita ku bana 3 wenyine yabyaranye n’uyu muhanzi kuva yatandukana nawe.
Crystal yashakishaga uburyo bw’uburere bw’ibanze bw’abana babo no kubarera hamwe, mu buryo bwo gufashwa.
Mu nyandiko z’urukiko zabonywe na TMZ dukesha iy’inkuru, zivuga ko Ne-Yo yasabye urukiko gushyiraho uuburenganzira bw’uburere kubana be afitanye na Sade kandi asaba ko babarera hamwe bikurikije amategeko.
Yavuze ko kuba afite Braiden mu 2021 na Brixton wibarutswe muri Gashyantare umwaka ushize, kandi yizera ko abo bana bazemererwa kumuzungura n’ubwo bavutse batarakoze ubukwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…