IMIKINO

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yandikiye ibaruwa Perezida wa Rayon sports, imutaka

Umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu gisate cy’imikino, Kazungu Clever yandikiye ibaruwa Perezida wa Rayon Sports imutaka bikomeye avuga ko yayikoreye ibyo abandi batigeze bakora.

Uyu munyamakuru usanzwe usesengura kuri RadioTv10 avuga ko Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele kuri ubu yakuye akajagari muri iy’ikipe ndetse byatumye igira aho ibarizwa ifite ibiro byayo bizwi nk’ikintu avuga ko ari cyiza.

Umunyamakuru Kazungu Clever yabaye kandi umuvugizi w’ikipe ya APR Fc igihe kirere.

Umunyamakuru Kazungu Clever yahishuye ko Perezida wa Rayon Sports yakoze ibyo benshi bamubanjirije batakoze

Dore inyandiko y’ibitekerezo bwite bya Kazungu Clever:

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle mu myaka 3 ayiyoboye yakuwemo akajagari ayishyira ku murongo. Kuri ubu ni ikipe ifite ibiro byayo aho ibarizwa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kandi ifite abakozi benshi.

Yagerageje gushaka abafatanyabikorwa kugira ngo ibeho mu buzima bwiza nkuko amakipe yandi akomeye muri Afurika abayeho kandi yarabishoboye nubwo bitaraba 100%, gusa kugeza ubu ni we muyobozi wa Rayon Sports wagerageje guhembera igihe abakinnyi n’abatoza.

Uwayezu Jean Fidèle ni umwizerwa kandi ni umunyakuri, ni yo mpamvu ku bwanjye (Kazungu Clever) nabonye yaba umuyobozi mwiza wa FERWAFA imaze kunanira abatandukanye.

Ariko impungenge kuri Rayon imaze imyaka 4 idatwara igikombe cya Shampiyona, ikaba imyaka 3 kuri Jean Fidele na we ataratwara igikombe cya Shampiyona kuva yayobora Rayon Sports kandi ntacyo adakora mu bushobozi afite!.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

Impungenge ku mwaka utaha w’imikino itaha wa 2023-24, ni uko imigurire y’abakinnyi ndetse n’abatoza bajya muri Rayon Sports n’abo bongerera amasezerano bashoje bishobora gukomeza uko byakorwaga. Abenshi baba batari ku rwego rwo gukina muri Rayon Sports cyangwa kuyitoza kubera ko Uwayezu Jean Fidèle yizera abajyanama be kuko ataramenyera cyane ibyo kugura abakinnyi no gushaka abatoza, bakamuyobya mu nyungu zabo bwite kubera kwishakira za komisiyo bashobora guhabwa n’abasinyishwa.

Urugero rworoshye, uyu mwaka w’imikino turimo gusoza amakipe 3, asanzwe ari mato ubu ya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona, Rayon Sports ya yaguzemo abakinnyi ibintu bidakunze kubaho ku kipe ishaka igikombe cya Shampiyona!.

Ayo makipe ni Bugesera FC ya 14 ku rutonde, aho Rayon Sports yayiguzemo abakinnyi 3, Umunyezamu Twagirayezu Amani, myugariro Mucyo Didier na Rafael Osaluwe. Rutsiro FC yayiguzemo umukinnyi umwe Rutahizamu Iraguha Hadji, mu gihe Espoir FC yamaze kumanuka, Rayon yayiguzemo abakinnyi 2 aribo Nkurunziza Felicien na Tuyisenge Arsene.

Kubera ko ibyari bikenewe cyane kwari ugutunganya no gushyira ku murongo Rayon Sports, Perezida Uwayezu yabikoze kandi neza, nadatwara igikombe cya Amahoro bigatuma Rayon itazasohoka mu myaka 4 ikurikiranye, ibyo yakoze byose nta gaciro bizagira imbere y’abafana ba Rayon bakumbuye gutwara igikombe byibura kimwe muri 2 bikinirwa mu Rwanda.

Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona muri 2019, i Nyakarambi – Kirehe batsinze Kirehe FC. Ku bwanjye (Kazungu Clever) nagira inama Perezida Uwayezu Jean Fidèle ko nadatwara igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) kwegura kugira ngo atazangiza ibyiza yakoze bizorohera abazamusimbura.

DomaNews

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

7 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

3 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

3 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

3 days ago