MU MAHANGA

Sudan: Ubusahuzi n’ibitero by’indege byugarije umujyi wa Khartoum

Umujyi wa Sudan, Khartoum ukomeje kurangwamo ubusahuzi bukomeye kuri bamwe ndetse ari nako ibisasu bikomeza gusukwa muri uwo mujyi.

Ababibonye bavuga ko ingabo zagabye igitero gikomeye cy’indege muri Khartoum rwagati no mu nkengero z’ingoro ya perezida nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umutwe wa Rapid Support Force (RSF) uvuga ko ari wo ugenzura ingoro, uvuga ko yagabweho igitero cy’indege irasenywa, ariko igisirikare cya Sudani gihakana aya makuru.

Imirwano ibera i Khartoum yadutse ku itariki ya 15 Mata, yatumye abantu ibihumbi magana bahunga ingo zabo ituma haba ikibazo cyo kugeza imfashanyo ku bazikeneye. Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cya Loni kivuga ko umubare w’abantu bavanwe mu byabo muri Sudani wikubye kabiri mu cyumweru ugera ku 700.000.

Ku wa Gatandatu, izo mpande zihanganye zananiwe kubahiriza kenshi amasezerano yo guhagarika mirwano, zohereje abazihagarariye mu biganiro mu mujyi wa Jeddah wo ku cyambu muri Arabia Saoudite.

Muri raporo ya mbere ku biganiro kugeza ubu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Arabia Saudite yavuze kuri uyu wa Kabiri ushize ko imishyikirano igamije kugera ku “guhagarika intambara mu gihe gito”, nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Arabiya Saoudite, Al-Ekhbariya.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago