Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n’ibiyobyabwenge.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 nibwo Turahirwa Mosese yagejejwe imbere y’Urukiko aho yunganiriwe n’abanyamategeko babiri muri salle.
Mu bunganira umunyamideli Turahirwa Moses harimo uwigeze kuba umunyamategeko wa Ndimbati Me Bayisabe.
Mu cyumba cy’iburanusha Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe cyigera ku myaka ibiri yamazeyo.
Yemera ko anatabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.
Kuwa 28 Mata nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses uzwiho gukora imyambaro yambarwa n’abakomeye.
Ubushinjacyaha bwemeje ko Umunyamideri Moses Turahirwa yasanzwemo ibiyobyabwenge by’urumogi bingana na 321 THC.
Umwavoka we Me Bayisabe Irene avuga ko uyu musore atigeze ahindura impapuro z’inzira ahubwo ko habayeho icyo yise “Gutwika” nkuko bimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kandi ko kuba yarahishe nimero z’urupapuro rw’inzira akoresha [Passport] bigaragaza ko atari agambiriye ikibi.
Abarimo umuryango we [Mushiki we na Se umubyara] bitabiriye urwo rubanza bemeye kumwishingira mu rukiko mu rwego rwo kwemeza ko naramuka arekuwe by’agateganyo atazatoroka igihugu.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…