Uwitwa Nsabimana, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chretien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkurikiyimfura Theopiste bitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane aho baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu murenge wa Kinyinya.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri fer a beton n’imbaho zakoreshwaga.
Mu kwiregura kwe, Nsabimana Dubai yavuze ko yubatse umudugudu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gushakira aho kuba ku bafite ubushobozi buciriritse. Yahakanye ko izo nzu yagurishaga guhera kuri miliyoni 15 Frw kugeza kuri miliyoni 45 Frw zagiye zigurwa n’amabanki, azigurira abafashe inguzanyo, kandi zabanzaga gusuzumwa n’abagenagaciro n’abagenzuzi bayo.
Yavuze ko abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’intebe ari bo babanje kuhatura kandi bazanye abahanga mu bwubatsi bemeza ko nta kibazo izo nzu zifite.
Nyirabihogo uregwa muri uru rubanza, we yagize ati: “Imidugudu yubakwa mu karere ka Gasabo ntigenzurwa n’akarere ahubwo igenzurwa n’umujyi wa Kigali hamwe na Rwanda Housing Autority”.
Yungamo ati “si n’uyu wo kwa Dubayi mvuga gusa kuko n’undi wa Vision City nawo wubatse mu karere ka Gasabo nta burenganzira akarere gafite bwo kuwugenzura.” None se abafunzwe bafungiwe iki? kuki tutabona se abakoraga muri izo nzego zindi nabo bafunzwe ko kugenzura uyu mudugudu ari bo byarebaga?.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…