INKURU ZIDASANZWE

Umushoramari Dubai wubatse umudugudu w’Urukumbuzi’ yahakanye ibyo aregwa mu rukiko

Uwitwa Nsabimana, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chretien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkurikiyimfura Theopiste bitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane aho baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu murenge wa Kinyinya.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri fer a beton n’imbaho zakoreshwaga.

Mu kwiregura kwe, Nsabimana Dubai yavuze ko yubatse umudugudu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gushakira aho kuba ku bafite ubushobozi buciriritse. Yahakanye ko izo nzu yagurishaga guhera kuri miliyoni 15 Frw kugeza kuri miliyoni 45 Frw zagiye zigurwa n’amabanki, azigurira abafashe inguzanyo, kandi zabanzaga gusuzumwa n’abagenagaciro n’abagenzuzi bayo.

Yavuze ko abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’intebe ari bo babanje kuhatura kandi bazanye abahanga mu bwubatsi bemeza ko nta kibazo izo nzu zifite.

Nyirabihogo uregwa muri uru rubanza, we yagize ati: “Imidugudu yubakwa mu karere ka Gasabo ntigenzurwa n’akarere ahubwo igenzurwa n’umujyi wa Kigali hamwe na Rwanda Housing Autority”.

Yungamo ati “si n’uyu wo kwa Dubayi mvuga gusa kuko n’undi wa Vision City nawo wubatse mu karere ka Gasabo nta burenganzira akarere gafite bwo kuwugenzura.” None se abafunzwe bafungiwe iki? kuki tutabona se abakoraga muri izo nzego zindi nabo bafunzwe ko kugenzura uyu mudugudu ari bo byarebaga?.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago