Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibice byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira ku wa gatatu taliki 3 Gicurasi 2023.
Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame arahura n’abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza bacumbikiwe by’agateganyo muri site y’Inyemeramihigo iherereye mu Murenge wa Kanama.
Iyo site ni imwe muri site zitandukanye zashyizwe mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kugoboka abaturage basizwe iheruheru n’ibiza byasenye inzu zabo ndetse zigatwara abaturage 131 mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Akigera mu Karere ka Rubavu yasuye ibice byibasiwe bikomeye n’ibiza birimo umugezi wa Sebeya wateje ibiza muri aka gace.
Aha kandi Perezida Kagame yasuye ikigo cy’amashuri cya Centre Scolaire de Nyundo, na ryo rikunze kwibasirwa n’ibiza.
Inzu zabaruwe ko zasenywe n’ibyo biza zirarenga 6,200 zirimo izirenga 3,000 zasenyutse burundu. Uretse ababuze ubuzima ibyo biza byakomerekeje abandi bantu 94, mu gihe abantu barenga 9,000 ari bo bavuye mu byabo n’ibyo biza.
Nyuma y’amasaha make ibyo biza bibaye, Perezida Kagame yatanze ubutumwa buhumuriza abo baturage, anabizeza ko ibikorwa byo kubatabara no kubafasha ari kubikurikiranira hafi.
Ati: “Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”
Abaturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu batujwe muri Site yo ku Nyemeramihigo ahatujwemo imiryango 861 igizwe n’abaturage 2513, iya Rugerero igizwe n’abaturage 344, Kanyefurwe irimo abaturage 1666 hamwe na Nyamyumba irimo abaturage 532.
Bimwe mu byo abaturage biteze kuri Perezida Paul Kagame ni ubutumwa bw’ihumure, aho bishimira ko Guverinoma y’u Rwanda idahwema kubaba hafi ibagezaho ubufasha bwose bw’ibanze bakeneye muri ibi bihe bitoroshye.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…