Uncategorized

Rutsiro: Abakozi 5 ba Karere bafunzwe bazira kwiba imfashanyo y’abibasiwe n’ibiza

Amakuru dukesha RwandaNews 24 iravuga ko abakozi batanu bakorera mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023, bakekwaho kwiba imfashanyo y’abibasiwe n’ibiza.

Abo bakozi bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Abafunzwe barimo abakozi babiri (2) b’urwego rwa DASSO, abakozi babiri (2 ) b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abakekwa.

Ati “Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

Ubwo hasakwaga urugo rwa Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre hafatiwe imyenda irimo amapantaro 6, ikanzu imwe, ishati imwe, imipira 10, n’amakoti abiri.

Umushoferi w’akarere, Muhire Eliazard na we yafatanwe mu modoka atwara imyenda itandukanye irimo amapantaro abiri, umwambaro wa siporo n’ishati imwe, inkweto z’abana n’imipira y’imbeho.

Dasso Muhawenimana Clauudine na we, mu rugo iwe yafatanwe amapantalo atanu, amakanzu atanu, imipira 14 n’amashati 9.

Kuri aba hiyongeraho abakozi b’akarere ka Rutsiro bakorera mu biro bihuza akazi ko kwita ku ngaruka z’ibiza (command post).

Mujawamariya Nathalie ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugenie ushinzwe amakoperative.

Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa inkunga.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

5 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago