Amakuru aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu 16 Gicurasi ahagana Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo inzu 3 z’abaturage ziherereye mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi zafashwe n’inkongi y’umuriro nk’uko ubuyobizi bwabitangaje.
Inkuru dukesha UMUSEKE iravuga ko izo nzu zari z’umugabo witwa Muzehe Anicet yabagamo n’umuryango we, n’abandi bazikodesha biravugwa ko zari zifite agaciro ka miliyoni 20 Frw ariko zikaba nta bwishingizi zagiraga.
Muzeye Anicet yatangarije UMUSEKE ko ubwe yarahari ubwo ibyo byabaga, abandi bari mu kazi ko hanze ngo babatabare ibintu byakomeye asohotse, asanga umuriro wabaye mwinshi. Yarwanye ku bana be arabasohora, nta muntu wahiriyemo, ibindi byose byangiritse bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, ryatabaye rizimya umuriro.
Bayavuge Antoine, umwe mu baturage bahageze bwa mbere batabaye yavuze ko yasanze bamaze gusohora ibikoresho bikeya, kuko ngo ibyinshi byahiriyemo.
Ati “Nta muntu wahiriyemo, keretse abakomeretse gakeya”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko iyi nkongi yatewe na Gaz ndetse ko ibikoresho byo mu nzu byangiritse bitaramenyekana agaciro kabyo, gusa nta muntu wahiriyemo.
Ati “Baduhamagaye saa kumi n’ebyiri batubwira ko habaye inkongi, duhita dutabara. Dufite amahirwe ko dufite kizimyamwoto, Police yahise itabara.”
Yavuze ko nta bwishingizi nyiri inzu afite, nyuma yo kubarura ibyangiritse, ngo ubuyobozi burareba niba hari icyo bwafasha abagizweho ingaruka n’inkongi.
Uyu muyobozi mu butumwa yatanze yasabye abaturage kugira ubwishingizi bw’inzu zabo, no kumenya imikoreshereze ya Gaz.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…