MU MAHANGA

Arnold Schwarzenegger yahishuye ko agikunda uwahoze ari umugore we Maria Shriver

Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger yatangaje ko agikunda uwahoze ari umugore we Maria Shriver banabyaranye abana bane nk’uko bigaragara mu gitabo cyagiye hanze cya Hollywood mu kiganiro yagiranye nacyo.

Uyu mukinnyi w’umunyamerika akaba n’umunyapolitiki w’imyaka 75, yatandukanye n’uwahoze ari umugore wakoze ubunyamakuru Maria Shriver w’imyaka 67, mu 2011 nyuma yuko bitahuwe ko yabyaye umuhungu witwa Joseph Baena, ubu ufite imyaka 25, hamwe n’umukozi wo mu rugo, Mildred Baena.

Gutandukana kwabo kwarangiranye n’umwaka 2021 kandi kuva icyo gihe bombi bahise bashyiraho uburyo bwihariye bwo kurera abana babo bane batabana.

Abajijwe niba yaba akumbuye uwo yakoranye ubukwe, iki cyamamare cya Hollywood Arnold yagize ati “Oya. [Gutandukana] byari bikomeye cyane, mu ntangiriro. Amaherezo, ariko byarabaye. Mfite umukunzi mwiza, Heather Milligan, wahiriwe cyane. Ndamwishimiye rwose, kandi ndamukunda.”

Mu kwerekana ko ashimangiye urwo yakundaga umugore we byimazeyo mu myaka 25 ishize, yongeyeho ati “Muri icyo gihe, nkunda umugore wanjye. We na njye rwose twari inshuti nziza kandi duhuza cyane, kandi twishimirana cyane mu buryo twareragamo abana bacu. Nubwo byaje kurangira nabi, twizihizanye Pasika hamwe, Umunsi wahariwe Ababyeyi hamwe, Noheri hamwe, iminsi yose y’amavuko mbese byose hamwe.”

Ati ”Niba hari uburyo Oscars yakemura uburyo bw’ubutane, njye na Maria twabikurikiza kugira ngo hakemurwe ingaruka zagizwe ku bana. Kuryoherwa n’ubugwaneza ubabona muri bo, ibyo biva ku mugore wanjye. Ikinyabupfura n’imyitwarire y’akazi byo biva kuri njye.”

Uyu mukinnyi kandi yerekanye gahunda afite yo ‘kuguma kucyemezo yafashe no ‘kwiberaho iteka muri ubwo buryo’ avuga ko akora buri munsi hamwe n’akazi ke ko gukina filime, kandi ko adateganya gusezera muri uwo mwuga.

Shriver na Schwarzenegger bashyingiranywe mu 1986, hashize hafi imyaka icyenda bahuye bwa mbere. Batandukanye muri 2011 gatanya yabo yemezwa muri 2021.

Joseph Baena wazanye amakimbirane yavutse ku ya 2 Ukwakira 1997, nyuma y’iminsi mike Shriver yibarutse umwana wa kane waba bombi, bise Christopher.

N’ubwo bakundanaga ariko bivugwa ko nta mpapuro zo gushyiranywa bombi bari bafite ariko nk’uko TMZ ibivuga ngo nta nyandiko bari barasinyiye y’uburyo bagomba kuzarerana abana babo, n’imitungo yabo bahisemo kwibanira gutyo gusa, aba bombi ubwo batandukanaga bari bafite umutungo wa miliyoni 400 $.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago