Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger yatangaje ko agikunda uwahoze ari umugore we Maria Shriver banabyaranye abana bane nk’uko bigaragara mu gitabo cyagiye hanze cya Hollywood mu kiganiro yagiranye nacyo.
Uyu mukinnyi w’umunyamerika akaba n’umunyapolitiki w’imyaka 75, yatandukanye n’uwahoze ari umugore wakoze ubunyamakuru Maria Shriver w’imyaka 67, mu 2011 nyuma yuko bitahuwe ko yabyaye umuhungu witwa Joseph Baena, ubu ufite imyaka 25, hamwe n’umukozi wo mu rugo, Mildred Baena.
Gutandukana kwabo kwarangiranye n’umwaka 2021 kandi kuva icyo gihe bombi bahise bashyiraho uburyo bwihariye bwo kurera abana babo bane batabana.
Abajijwe niba yaba akumbuye uwo yakoranye ubukwe, iki cyamamare cya Hollywood Arnold yagize ati “Oya. [Gutandukana] byari bikomeye cyane, mu ntangiriro. Amaherezo, ariko byarabaye. Mfite umukunzi mwiza, Heather Milligan, wahiriwe cyane. Ndamwishimiye rwose, kandi ndamukunda.”
Mu kwerekana ko ashimangiye urwo yakundaga umugore we byimazeyo mu myaka 25 ishize, yongeyeho ati “Muri icyo gihe, nkunda umugore wanjye. We na njye rwose twari inshuti nziza kandi duhuza cyane, kandi twishimirana cyane mu buryo twareragamo abana bacu. Nubwo byaje kurangira nabi, twizihizanye Pasika hamwe, Umunsi wahariwe Ababyeyi hamwe, Noheri hamwe, iminsi yose y’amavuko mbese byose hamwe.”
Ati ”Niba hari uburyo Oscars yakemura uburyo bw’ubutane, njye na Maria twabikurikiza kugira ngo hakemurwe ingaruka zagizwe ku bana. Kuryoherwa n’ubugwaneza ubabona muri bo, ibyo biva ku mugore wanjye. Ikinyabupfura n’imyitwarire y’akazi byo biva kuri njye.”
Uyu mukinnyi kandi yerekanye gahunda afite yo ‘kuguma kucyemezo yafashe no ‘kwiberaho iteka muri ubwo buryo’ avuga ko akora buri munsi hamwe n’akazi ke ko gukina filime, kandi ko adateganya gusezera muri uwo mwuga.
Shriver na Schwarzenegger bashyingiranywe mu 1986, hashize hafi imyaka icyenda bahuye bwa mbere. Batandukanye muri 2011 gatanya yabo yemezwa muri 2021.
Joseph Baena wazanye amakimbirane yavutse ku ya 2 Ukwakira 1997, nyuma y’iminsi mike Shriver yibarutse umwana wa kane waba bombi, bise Christopher.
N’ubwo bakundanaga ariko bivugwa ko nta mpapuro zo gushyiranywa bombi bari bafite ariko nk’uko TMZ ibivuga ngo nta nyandiko bari barasinyiye y’uburyo bagomba kuzarerana abana babo, n’imitungo yabo bahisemo kwibanira gutyo gusa, aba bombi ubwo batandukanaga bari bafite umutungo wa miliyoni 400 $.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…