Umuherwe akaba ari nawe washinze urubuga rwa Amazone Jeff Bezos n’umukunzi we Lauren Sanchez bagaragaye basohotse bagiye kurya ubuzima mu bwato bushya bwabo buhagaze akayabo.
Aba bombi bari mu rukundo bafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, barimo kuryohereza mu bwato bufite agaciro ka miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika, ubwo berekezaga ku nkombe za Espagne.
Sanchez, w’imyaka 53, wari wagaragaye mu twenda two kumazi tuzwi nka bikini iri mu ibara ry’iroza yageretseho n’umupira w’umweru, mu gihe uwashinze ikigo cya Amazone, Jeff w’imyaka 59, yari yambaye imyenda yo kogana irimo akenda ko hasi gasa n’ubururu bweruye hamwe n’itoki risa n’umweru.
Jeff Bezos na Lauren Sanchez batangiye gukundana mu mwaka 2019, barimo baryoherwa ku mazi mu bwato bunini, aho bitegereza ibyiza bikikije iyo nkombe.
Ubwato bufatwa nk’ubwato burebure bwa mbere ku isi, bupima uburebure bwa metero 70.104.
REBA HANO AMAFOTO:
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…