INKURU ZIDASANZWE

Urukiko rwongeye gusaba ko Aimable Karasira yasuzumwa ikibazo cyo mu mutwe

Urukiko rwategetse ko Karasira Aimable yazongera gusuzumwa niba afite ikibazo mu mutwe, ndetse n’ubundi burwayi butandukanye.

Karasira Aimable Uzaramba wamamaye nka Prof. Nigga ubwo yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aherutse kujya kuburana mu rukiko ariko batungurwa no kubona ahagarutse bitunguranye.

Ku cyicaro cy’urukiko i Nyanza Karasira Uzaramba Aimable asanzwe aburaniramo hari hateganyijwe ko Karasira afatirwa icyemezo ku rubanza rwe.

Icyemezo cyari gufatwa Karasira ari mu cyumba cya gereza, agakurikirana uko icyemezo gisomwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference”.

Bwana Karasira ntiyagaragaye muri icyo cyumba, ariko amakuru avuga ko yanze kujya gukurikirana icyo cyemezo, aho afungiye muri gereza ya Mageragere.

Urukiko rwongeye gusaba ko Aimable Karasira yongera gusuzumwa n’abaganga ikibazo cyo mu mutwe

Urukiko rwiherereye rusuzuma niba raporo rwahawe ya Dr. Muremangingo Rukundo Arthur ko yujuje ubuziranenge cyangwa akwiye kongera gusuzumwa.

Uruhande rwa Karasira n’ubwunganizi bwe bwemeraga iyo raporo ko yujuje ubuziranenge bityo yahabwa agaciro.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwasabaga ko iyo raporo yateshwa agaciro ahubwo Karasira Uzaramba Aimable akongera gusuzumwa n’itsinda ry’abaganga batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye ari batatu.

Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n’abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera nk’uko byari bikubiye mu cyemezo cyarwo cyafashwe taliki 06/04/2023.

Urukiko kandi rwavuze ko nta kibazo ko mu bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable alias Prof. Nigga hakongera kugaragaramo Dr. Muremangingo Arthur Rukundo wari wamusuzumye.

Ikindi urukiko rwashingiye rufata kiriya cyemezo, ni uko Karasira Uzaramba Aimable atasuzumwe n’abaganga batatu ndetse n’ibitaro ntibitange impamvu bitakozwe.

Urukiko rwanategetse ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

Urukiko rwategetse ko raporo igaragaza ibya Karasira Uzaramba Aimable izatangwa bitarenze taliki 16/06/2023.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibyaha byose aregwa arabihakana, ndetse yakunze kumvikana avuga ko na we atari we, abiterwa n’uburwayi kandi binaturuka kuba yaratakaje umuryango we ugizwe n’ababyeyi, ndetse n’abavandimwe be.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana mu miburanire ya Karasira humvikanagamo amagambo akakaye, ndetse ubuheruka yaranatukanye anasohoka iburanisha ridasojwe akora ibisa nk’imyigaragambyo.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

5 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

5 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago