Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusanga yapfuye ku muhanda mu Karere ka Rusizi.
Aba bantu batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye ubwo bwicanyi aho bwabaye mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2023.
Ni nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Sibomana Simeon wari ufite ipeti rya PC, usanzwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama, mu gace ko mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yari yatangaje ko nyakwigendera yishwe atari mu kazi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bafashwe.
Yagize ati “Uwo mupolisi yakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”
Dr Murangira B. Thierry yaboneye kongera gutanga ubutumwa ku bantu bakora ibyaha nk’ibi biremereye ko bakwiye kubireka.
Yagize ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”
Abafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo Mupolisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Remera, kugira ngo dosiye y’ikirego ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…