Srichand Hinduja, ukomoka mu muryango w’abatunze agatubutse cyane ku Isi mu Bwongereza akaba n’umuyobozi w’umuryango w’abahindu mu tsinda rya Hinduja, wapfuye afite imyaka 87.
Uyu mugabo wamenyekanye ku izina rya SP, ngo yaramaze igihe arwaye umutwe, umuryango we niwo wemeje ko yitabye Imana mu mahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.
Yabaye nk’umuyobozi uhagarariye itsinda ry’ubucuruzi rifite amasosiyete ye akorana na leta mu buhinde igira inyungu muri za banki, irimo imiti, software, n’imodoka z’ubucuruzi.
Hinduja na murumuna we Gopichand w’imyaka 83, bayoboye urutonde rw’abakire ku nshuro ya kane mu Bwongereza nkuko byasohotse muri Sunday Times, bikaba bivugwa ko bifite agaciro ka miliyari 28.5 z’amapound (miliyari 36 z’amadolari) umutungo ufite agaciro kaza miliyoni ukaba wibereye mu Mujyi w’i Londre rw’agati.
Mu itangazo ry’abakobwa be Hinduja Shanu na Vinoo bagize bati “N’akababaro gakomeye mu gutangaza urupfu rwa data.”
Ati “SP intumbero ye yari ubucuruzi mu nganda, mu butabazi no mu bugiraneza… Yakoze byinshi bitabarika ku mibereho y’inzira y’ubuzima bwe, kandi twishimira ibyo yakoze igihe twabanye.”
Abakobwa ba Hinduja bakomeje bagira bati “Mu bindi, SP tuzamokeza kumwibukiraho n’uruhare rwe runini yagize mu kugeza Ubuhinde k’umuco wacyo ku isi yose binyuze mu mirimo ye ndetse n’imbaraga z’ubugiraneza”.
Abantu bakorera mu bikorwa bya Hinduja bagera 200.000 mu bihugu birenga 30, ryashinzwe mu 1914 na Parmanand Deepchand Hinduja, wacuruzaga ibijyanye naza tapi n’imbuto zumishijwe zavaga muri Irani mbere y’uko abahungu be Srichand na Gopichand bimukira mu Bwongereza mu myaka ya za 70.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…