Miss Isimbi Amandah wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB), akaba yaranakundanye n’umukinnyi ukina umukino w’intoki wa Basketball APR BBC Wamukota Bush yemeje ko ari mu rukundo rushya n’umukobwa mugenzi we.
Amanda yanabyaranye umwana w’umukobwa n’uyu mukinnyi wa Basketball ukomoka mu gihugu cya Kenya ubwo yakinaga mu ikipe ya Patriots BBC.
Kuri ubu yahindutse asanga akwiriye gukundana n’umukobwa mugenzi we nk’uko yabisangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, uyu mukobwa bahuje igitsina bakomeje kuryohana mu rukundo akomoka mu gihugu cya Uganda.
Amanda Isimbi ubwe yemereye DomaNews ko ari mu rukundo rushya n’uwo bahuje igitsina.
Aho twamubajije nimba koko ibikomeje kumuvugwaho ko yaba ari gukundana n’umukobwa mugenzi we aribyo yagize ati “Yego niko biri”.
Icyakora cyo n’ubwo atavuze umugabo arinde hagati ye n’uwo bashudikanye, amakuru DomaNews ifite ni uko uyu mukobwa wabyaye yarasanzwe arya abakobwa bagenzi be.
Muri Mutarama 2023, Amandah yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we mushya.
Amakuru yizewe yemeza ko uyu mukunzi mushya wa Amandah Darling, asanzwe atuye muri Uganda ndetse yitwa Amollo Karol.
Ndetse nawe akaba yaramaze kongera ku mazina akoresha ku rubuga rwe rwa Instagram Amandine Amollo Isimbi, ibi kandi bikaba bikurikira kuba ariwe wenyine anakurikira ku rubuga rwe mu bantu barenga ibihumbi 30 bamukurikira.
Amanda na Bush batandukanye muri Nyakanga 2022 nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bibarutse umwana w’umukobwa.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…