RWANDA

Rubavu: Abayobozi 2 baravugwaho kwaka ruswa mu bagizweho ingaruka n’ibiza

Amakuru dukesha UMUSEKE ngo hari abayobozi bo mu murenge wa Rugerero, bafashwe tariki 18 Gicurasi, 2023 ni Uwiringiyimana Alice, w’imyaka 28, ni SEDO w’Akagari ka Kabirizi na Habumugisha Cyprien w’imyaka 33 y’amavuko, we ni Umuyobozi w’umudugudu wa Nyamyiri.

UMUSEKE ukomeza uvuga ko bakurikiranyweho ibyaha birimo kwaka amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo, bashyirwe kuri lisiti y’abahabwa imfashamyo y’amafaranga, ari guhabwa bene abo bantu.

Ikindi ngo bariya abayobozi bakurikiranyweho gushyira kuri lisiti abataragizweho ingaruka n’ibiza, “babanje kubaha amafaranga”.

Aba bayobozi kandi ngo banakurikiranyweho kuba na bo barishyize kuri lisiti y’abahabwa amafaranga, kandi bataragizweho ingaruka n’ibiza.

Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubusanzwe mu Rwanda GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE ni icyaha gihanwa n’itegeko. ugihamije ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KUNYEREZA UMUTUNGO cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7, ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA, cyo ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago