Umuhanzi Jay-Z n’umugore we Beyonce nibo bafite inzu ihenze muri leta ya California bikaba byakugora kwigondera kuyigura kubera imiterere yayo n’amafaranga ihagaze.
Iy’inyubako ihagaze ku buso bwa metero kare ibihumbi 30 ikaba yubatse mu gace ka Malibu yaguzwe akayabo ka miliyoni 200 y’Amadorali y’Amerika, biyigira inzu ihenze cyane yagurishijwe muri leta ya California.
Inzu yarihenze yari yaraciye agahigo yarihageze miliyoni 177 z’Amadorali y’Amerika. Ikaba yari ya kabiri ihenze cyane ku butaka yagurishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inyubako ihenze cyane muri Amerika ihagaze miliyoni 238 z’Amadorali y’Amerika ikaba ari inyubako yo guturwamo (New York City Apartment).
Inzu ya Jay-Z na Beyonce ihagaze ku butaka bwa hegitare 8 hafi y’inyanja ya Pasifike.
Abayubatse bakayitaka yakozwe na Tadao Ando, umwubatsi ukomeye w’Umuyapani, akaba ari nawe wubatse inzu yaguzwe n’umuraperi Kanye West muri Malibu.
Inzu yubatswe n’umugabo witwa William Bell, umwe mu bakomeye Isi yagize. Byatwaye Bell hafi imyaka 15 kugirango yubake ibintu byose uko yabyifuzaga.
Inzu ya Jay Z na Beyonce bibitseho ni iya kabiri mu zihenze nyuma y’iyo baguze mu gace ka Los Angeles, aho muri 2017 baguze inzu ya Bel-Air kuri miliyoni 88 y’Amadorali y’amerika yaje kongerwaho igera ku giciro cya miliyoni 100$.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…