Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga rya Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza (MINEMA) ryagaragaje ko asaga miliyoni 700 y’amafaranga y’u Rwanda ariyo amaze gutangwa n’abagiraneza mu kugoboka n’abahuye n’ibiza.
Ubu butumwa kandi bwaherekejwe no gushimira abanyarwanda n’imiryango itandukanye ikomeje kwitanga bagoboka n’abahuye n’ibiza biherutse gushegesha benshi.
Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza (MINEMA) yerekanye ko asaga miliyoni 700 Frw ariyo amaze gutangwa mugihe ubutabazi bugikomeje.
Muri ubwo butumwa bagize bati “Turashimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.”
Minema yatangaje ko imaze kwakira Miliyoni zirenga 600 frw yanyujijwe kuri konti ya banki, Miliyoni zirenga 35 Frw yanyujije kuri terefone ndetse n’arenga ibihumbi 37 $ by’amadorali y’Amerika.
Ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, amajyaruguru niy’amajyepfo yangije ibikorwa byinshi by’abaturage birimo ibikorwaremezo, ndetse byambura n’ubuzima abantu 135.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izakenera Miliyari zisaga 30 mu kubakira no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’ibi biza byabaye mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuya 03 Gicurasi 2023.
Abasenyewe n’ibyo biza benshi bagiye bashyirwa mu nkambi ziri mu bice bitandukanye kugira ngo barebe ko babona uko babitaho ku buryo bworoshye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…