INKURU ZIDASANZWE

Lupita Nyog’o aravugwa mu rukundo n’umukobwa mugenzi we

Lupita Nyog’o ufite inkomoka muri Kenya wegukanye igihembo cya Osar bimaze igihe bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Janelle Monáe akaba n’inshuti ye magara.

Aba bombi bahuriye bwa mbere muri Met Gala 2014, nyuma yuko Nyong’o yitabiriye Oscar kubera filime yagaragayemo ya 12 years a slave. kuva ubwo bahise baba inshuti ikomeye, kandi uko imyaka yagiye ihita, ibihuha byakomeje kuvuga ko bakundana.

Mu nkuru iheruka gusohoka mu kinyamakuru Rolling Stone, Nyong’o yavuze ko yumvise neza impamvu abantu batekereza ko ashuditse mu rukundo n’umukobwa mugenzi we, n’ubwo yanze no guhakana ku bihuha by’urukundo bikomeje kumuvugwaho.

Umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o aravugwaho kuba yarihebeye umuhanzikazi Monáe

Nyong’o yahishuye atangaza avuga ko yiyumvise igisa na rukuruzi rw’undi muntu kuri we.

Ati “Ni umuntu ufite rukuruzi. Ntabwo natunguwe. Kandi ntabwo ntekereza kuba nakorana nawe mu bushobozi bwe bwose.”

Nyong’o yiyibukije uko yahuye bwa mbere na Monaé n’umukinnyi mushya wa Hollywood.

Aho yagize ati “Isi iracyari nshya kuri Njye kandi sindabyizera.”

Yakomeje agira ati “Janelle yaje aho narindi arampobera cyane.”

Ati: “Ntekereza ko dushobora kuba twarayobye umuziki. Yari ameze nka, naramwishimiye cyane, kandi ndamushimira uko ameze”.

Ati “Igihe kimwe, [Janelle] yansabye terefone yanjye, ashyiramo nimero ye ati “Reka dukomeze kuvugana. Nabaye nk’utunguwe, niba hari icyo ukeneye, ndi hano ku bwawe.”

N’ubwo bakomezanyije ubucuti bwa hafi, Nyong’o yemera ko kugeza ubu “atazi byose” kuri Monáe ..

Ati “Kuba uri inshuti magara ntibisobanura ko umenya byose kuri we. Nibyo bimushimisha we nk’umuhanzi.”

Kuri ubu Lupita bivugwa ko akundana n’umunyamakuru Selema Masekela.

Ku rundi ruhande Monáe mu mwaka 2018 nibwo ngo ibyiyumvo byo kuryamana n’abahuje ibitsina ku mpande yombi byamenyekanye, naho 2022 akaba yarabikoraga ariko mu buryo bwose (umugore n’abagabo), ndetse akaba yari n’umuvugizi uhoraho w’umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+). N’ubwo yagaragazaga ibyiyumvo kwabaryamana bahuje ibitsina, iyo byageraga ku buzima bwe yageragezaga kubigira ubwiru.

Monáe yakundaga kuba akenshi arikumwe na Lupita

Monáe yabwiye Rolling Stone ati “Mfite amategeko yanjye kandi niyemeje ubwanjye, ibyo ni bimwe mu bigize ubuzima bwanjye nshaka kubigira ubwiru.“

Ati: “Nshobora kwivuga ubwanjye ibindanga, nshobora kuvuga ku mibonano mpuzabitsina yanjye. Nshobora kuvuga ku bintu byose Janelle Monáe ntarinze kujya mu buryo burambuye. Ntabwo ari ngombwa. ”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago