Umusore witwa Ndihokubwami wo mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho kwica Nyina umubyara.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023 Saa moya za mu gitondo, mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo, aho bivugwa ko uyu musore wishe Nyina ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Amakuru yibanze avuga ko uyu musore yicishije Nyina umuhini yamukubise mu mutwe.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu musore yagiye gupimishwa kugira ngo koko hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…