Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kane yahuye n’Abanye-Congo biga n’abandi baba mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, Beijing.
Ni mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri kiriya gihugu yatangiye muri iki Cyumweru.
Mu byo Tshisekedi yagarutseho harimo intambara igihugu cye kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23, aho uwo mutwe wagiye wigarurira uduce dutandukanye udukuye mu maboko y’ingabo za Leta.
Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo yirukane ibisambo biri mu gisirikare ndetse n’abandi badafite umutima wo kurwanirira igihugu.
Ati “Igihe kirageze ngo twitandukanye n’ibisambo biri mu ngabo zacu ndetse n’abadafite imyitozo ihagije ku buryo badashobora kurengera igihugu n’abaturage.”
Congo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umubare mwinshi w’abasirikare ariko bayobowe nabi, barangwa na ruswa n’ibindi bibazo birimo kudahemberwa igihe.
Tshisekedi ajya ku butegetsi yavuze ko imbaraga nyinshi azazishyira mu kuvugurura igisirikare ariko bisa n’aho nta musaruro ugaragara byatanze kuko ibibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu byarushijeho kwiyongera, nubwo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri hashize imyaka ibiri hashyizweho ibihe bidasanzwe n’abayobozi ba gisirikare.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…