Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kane yahuye n’Abanye-Congo biga n’abandi baba mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, Beijing.
Ni mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri kiriya gihugu yatangiye muri iki Cyumweru.
Mu byo Tshisekedi yagarutseho harimo intambara igihugu cye kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23, aho uwo mutwe wagiye wigarurira uduce dutandukanye udukuye mu maboko y’ingabo za Leta.
Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo yirukane ibisambo biri mu gisirikare ndetse n’abandi badafite umutima wo kurwanirira igihugu.
Ati “Igihe kirageze ngo twitandukanye n’ibisambo biri mu ngabo zacu ndetse n’abadafite imyitozo ihagije ku buryo badashobora kurengera igihugu n’abaturage.”
Congo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umubare mwinshi w’abasirikare ariko bayobowe nabi, barangwa na ruswa n’ibindi bibazo birimo kudahemberwa igihe.
Tshisekedi ajya ku butegetsi yavuze ko imbaraga nyinshi azazishyira mu kuvugurura igisirikare ariko bisa n’aho nta musaruro ugaragara byatanze kuko ibibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu byarushijeho kwiyongera, nubwo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri hashize imyaka ibiri hashyizweho ibihe bidasanzwe n’abayobozi ba gisirikare.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…