Rutahizamu Leandre Esombe Willy Onana ukomeje gushakishwa n’amakipe menshi arimo ayo mu Karere ashobora gusezerera ikipe ya Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.
Mu makipe amwifuza bikomeye harimo Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n’iyi gikombe cy’Amahoro mu mupira w’amaguru iri kugenda igana ku musozo. Ibi bivuze ko amakipe agiye gutangira kugura abakinnyi bashya ndetse agatangira kongerera amasezerano abo yari asanganwe bayasoje bitwaye neza.
Willy Essomba Léandre Onana ukomoka muri Cameroon yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, yari yaje aje mu igeragezwa yitwara neza birangira aritsinze.
Yasinye amasezerano y’imyaka 2 ubwo bivuze ko uyu mwaka w’imikino n’urangira azaba yigenga.
Nk’uko abayobozi ba Rayon Sports bwabitangaje bari kumuganiriza ngo abe yakongera amasezerano ariko amakuru menshi akomeje kwerekeza uyu mukinnyi mu ikipe yo mu gihugu cya Tanzania ariyo Simba Sports Club.
Ibinyamakuru bikorera muri Tanzania bivuga yuko Robertinho utoza iyi kipe ya Simba yifuza cyane Onana kandi ngo abayobozi biteguye kumuzana kugira ngo afashe iyi kipe kongera kwegukana ibikombe bya shampiyona dore ko Yanga SC ariyo yegukanye icy’uyu mwaka.
Onana yagize umwaka w’imikino mwiza cyane akaba ariyo mpamvu Robertinho wigeze no gutoza Rayon Sports ari kumushaka.
Kugeza ubu ni we uyoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego mu Rwanda kuko yatsinze ibitego 15 ndetse anatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…