Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2022/2023.
Ni ku nshuro ya Kane ikipe ya APR Fc igitwaye yikurikirana, ku mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2022/2023 y’umupira w’amaguru w’u Rwanda Primus National League nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ikipe ya Gorilla Fc.
Ni mugihe Kiyovu Sports bari bahanganye igikombe yatsinze ibitego 3 kuri 1 Rutsiro FC, ntibigire icyo bitanga kuko APR Fc yari yabonye intsinzi.
Ni mugihe Sunrise FC yari yakiriye Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0, bikaba birangiye Rayon Sports irangije shampiyona ku mwanya wa gatatu.
Rutsiro Fc yabaye ikipe ya kabiri imanutse mu mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Espoir Fc.
APR Fc itwaye igikombe ku nshuro ya Kane yikurikirana kikaba igikombe cya 21 ibitse mu kabati kayo.
Umukinnyi wa Rayon Sports Essomba Willy Léandre Onana abaye uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona n’ibitego 16
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…