Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2022/2023.
Ni ku nshuro ya Kane ikipe ya APR Fc igitwaye yikurikirana, ku mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2022/2023 y’umupira w’amaguru w’u Rwanda Primus National League nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ikipe ya Gorilla Fc.
Ni mugihe Kiyovu Sports bari bahanganye igikombe yatsinze ibitego 3 kuri 1 Rutsiro FC, ntibigire icyo bitanga kuko APR Fc yari yabonye intsinzi.
Ni mugihe Sunrise FC yari yakiriye Rayon Sports yatsinzwe igitego 1-0, bikaba birangiye Rayon Sports irangije shampiyona ku mwanya wa gatatu.
Rutsiro Fc yabaye ikipe ya kabiri imanutse mu mu cyiciro cya kabiri nyuma ya Espoir Fc.
APR Fc itwaye igikombe ku nshuro ya Kane yikurikirana kikaba igikombe cya 21 ibitse mu kabati kayo.
Umukinnyi wa Rayon Sports Essomba Willy Léandre Onana abaye uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona n’ibitego 16
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…