POLITIKE

Erdogan yongeye gutorerwa kuyobora Turkiya

Ku cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi, perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yongeye gutsinda amatora, yongera guhabwa amahirwe yo kuyobora ubutegetsi bwe muri manda y’imyaka itanu.

Perezida Erdogan yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora igihugu cya Turkiya nyamara mu gihugu havugwa ko n’imanuka ry’ifaranga rikabije ndetse n’umutingito uherutse kwibasira imijyi myinshi.

Ku cyumweru, Erdogan yatsindiye ku majwi arenga 52% mu matora yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yabaye ku cyumweru, aho n’ubundi yari yaje ku myanya ya mbere mu byumweru bibiri bya mbere by’amatora. Abenshi mu batoye bo muri Turkiya mu cyiciro cya kabiri bamuhisemo kurenza uwo bahanganye Kemal Kilicdaroglu, bagaragaza ko bashyigikiye umugabo babona ko ari umuyobozi ukomeye kandi babona abikwiye.

Nyuma y’ibyatangajwe, Erdogan yashimiye abanyagihugu bamuhaye kuyobora indi myaka itanu iri mbere, agira ati “Turizera ko mwangiriye icyizere, nk’uko tumaze imyaka 21.”

Mu ijambo rye yumvikanye nkusa n’utebya uwo bari bahanganye yagize ati “Bye Bye Bye Kemal’, yongeraho ati: “Uwatsinze uyu munsi ni Turkiya.”

Nyuma y’ibavuye mu motora abenshi biraye mu mihanda abandi bari mu madoka yabo bishimira intsinzi, aho bumvikanaga bavuga ko ko ataribo bonyine batsinze gusa ahubwo ari igihugu muri rusange ati “Igihugu cyacu nicyo cyatsinze mu bintu byose, ni ukubera demokarasi yacu”.

Perezida Erdogan niwe wongeye gutorerwa kuyobora Turkiya

Benshi mu bakuru b’ibihugu barimo na Perezida Biden wa Amerika bishimiye intsinzi ya mugenzi wabo watowe kuyobora Turkiya Recep Tayyip Erdogan.

Ariko kandi abasesenguzi benshi bivugwa ko batunguwe no gutsinda kwa Erdogan; ngo yashoboye gutsinda amatora nubwo ifaranga ry’igihugu kuri ubu rigeze 50%. Aho igihugu cyahuye n’isanga ry’umutingito ukomeye muri Gashyantare wahitanye byibura abantu 50.000.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko indi myaka itanu ya Erdogan izaba isobanura itegeko ryemeza kandi rigomba guhindura byinshi nk’umuyobozi. Erdogan ari ku butegetsi kuva mu 2003, aho yabanje kuba minisitiri w’intebe ndetse nyuma kuva mu 2014 yaje kuba perezida wa Turkiya.

Mu myaka amaze ku butegetsi, yashyize imbaraga ze binyuze mu guhindura itegeko nshinga, yangiza inzego za demokarasi mu gihugu, harimo ubucamanza n’itangazamakuru, kandi afunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi. Yatsinze imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma kandi yirinda gukorerwaho iperereza rya ruswa mu nzego z’imbere.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago