Abagabo bamwe mu buhamya batanze, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n’ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n’abo bashakanye.
Kuri ubu ngo bafashanya guhana hana inyigisho hagati yabo, ndetse n’izindi ziturutse ku ruhande n’ababishinzwe, kuburyo ngo ingo barimo zatangiye kugira isura nziza bihabanye n’uko bahoze mbere.
Bati ”Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w’umusinzi,hamwe nta bona ikaye y’umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.
Ibiza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Mu kagoroba k’abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n’ibijyanye n’iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…