MU MAHANGA

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Nigeria uherutse gutorwa

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Nigeria uherutse gutorwa, aho umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahageze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi.

Perezida mushya wa Nigeria Tinubu ararahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023.

Amatora ya Perezida wa Nigeria yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, yarangiye Bola Tinubu ari we utangajwe nk’uwatsinze aho agiye gusimbura Muhammadu Buhari usoje manda ze.

Ubwo aya matora ya Perezida yasozwaga abandi bakandida bari bahanganye bagaragaje ko habayeho kwiba amajwi basaba ko amatora yaseswa.

Ibi byatumye abo bakandida barimo Atiku Abubakar wasoje ku mwanya wa kabiri na Peter Obi wari ku mwanya wa gatatu, bageza ikirego cyabo mu rukiko basaba ko amatora asubirwamo kuko ibarura ry’amajwi ritanyuze mu mucyo.

Atiku na Obi bavuga ko amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora akwiriye guteshwa agaciro kuko mu ibarura hagaragayemo amakosa akomeye.

Bavuga kandi ko Tinubu atabonye 25% by’abatoye bose muri buri Leta nk’uko amategeko abisaba, bityo ko amatora agomba gusubirwamo.

Tinubu w’imyaka 71 kandi ashinjwa kuba yariyamamaje atabyemerewe kubera ibirego by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge yigeze gushinjwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Komisiyo y’Amatora ya Nigeria yemeye ko hari amakosa amwe yagiye aboneka mu ibarura ry’amajwi, gusa ivuga ko ntacyo byahungabanyije ku majwi rusange yatangajwe.

Guhera mu 1999 ubwo Nigeria yayoborwaga hashingiwe kuri demokarasi, buri gihe amatora ya Perezida akurikirwa n’ibirego by’uburiganya, gusa nta na rimwe ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora birateshwa agaciro.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago