Amerika igiye gufatira ibihano Uganda yamaganye ubutinganyi

Nyuma yuko igihugu cya Uganda gisinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, Amerika ngo ntiyashimishijwe nicyo cyemezo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga Blinken yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe n’isinywa ry’iryo tegeko yise ko rihungabanya uburengenzira bwa muntu, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Uganda.

Depite Among yavuze ko iryo tegeko ari ingenzi mu bijyanye no kubungabunga umuryango nk’uko n’abaturage bakomeje kubisaba ndetse ashima Perezida Museveni ku bw’ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu z’igihugu.

Ni ibintu byatumye Byatumye Antony Blinken, atangaza ko Amerika izakora ibishoboka byose ikabungabunga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere rigira riti “Ukunanirwa kwa Uganda mu kurengera uburenganzira bw’abo mu muryango wa LGBTQ+ ni kimwe mu bigize ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu bishyira abaturage ba Uganda mu kaga no guhumanya isura y’igihugu nk’ahantu habereye ishoramari, iterambere, ubukerarugendo n’impunzi.”

Blinken yatangaje kandi ko yasabye Minisiteri kuvugurura amabwiriza agenga ingendo z’abturage n’abacuruzi b’Abanyamerika hamwe no guhagarika visa z’abayobozi ba Uganda n’abandi bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’aba-LGBTQ+.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ni we wa mbere wahagarikiwe visa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *