Impaka zikomeje kuba nyinshi nyuma yaho rutahizamu Onana aciye akayabo u Rwanda kugirango arukinire

Willy Essomba Léandre Onana ni umukinnyi ukomoka muri Cameroon ariko akaba amaze imyaka ibiri irenga akina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugaragaza ubuhanga mu gushaka ibitego muri iy’ikipe umuntu atabura kuvuga ko ifite abakunzi benshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kubera iyo mpamvu hari amakuru yagiye acicikana avuga ko uyu mukinnyi kuva yaterwa imboni agashimisha abanyarwanda batari bake yahise asabwa ko ibyo byishimo yabisangiza abakunzi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bityo akayikinira.

Léandre Onana usanzwe ukinira imbere mu kibuga ashaka ibitego niwe mukinnyi wasoje shampiyona y’umwaka 2022/2023 afite ibitego byinshi 16.

Nyuma yo kubona ko nawe yishimiwe yakozwe ku mutima ndetse atangira gusabwa n’Abanyarwanda benshi ko yazakinira mu ikipe nkuru y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yakomeje kugaragaza akenshi ko itarabona igisubizo kirambye imbere yizamu kuva hafi imyaka 20.

Hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaje kwegerwa asabwa ko yaza agakinira ikipe y’u Rwanda aho gutega amaso ikipe y’igihugu ya Cameroun dore ko byamugora nawe kugira ngo ahamagarwe.

N’ikipe ya Cameroun isanzwe ikinisha abakinnyi bakomeye kuko abenshi bakina ku migabane y’isi itandukanye kandi muri za shampiyona ziri hejuru.

Leandre Onana w’imyaka 23 y’amavuko yatangarije B&B FM Umwezi ko atigeze yanga gukinira ‘Amavubi’ ahubwo ko haribyo batabashije kumvikanaho.

Aha yagize ati “Ntabwo nanze gukinira amavubi, ni ukumbeshyera. Gusa haribyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda.”

Umunyamakuru wa B&B Fm yahise amubaza icyo yasabye kugira ngo akinire Amavubi nimba atari ibanga uyu mukinnyi adaciye ku ruhande yamusubije ko yasabye ibihumbi 80 by’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga aregangaho gato Miliyoni 90 Frw.

Gusa ngo hari andi mahitamo 2 yasabye u Rwanda kugira ngo arukinire, aho yasabye u Rwanda ko rwagurira umuryango we inzu muri Cameroun mu Mujyi wa Yaounde we akaba yahabwa ibihumbi 20 $ ni ukuvuga arenga miliyoni 20 y’u Rwanda.

Mugihe bitakunda akajya yahabwa ibihumbi 80 $ ubundi akirwariza.

Ibitekerezo bya benshi ntabwo bemeranya n’ibyifuzo by’uyu mukinnyi ariko kandi hari abamushyigikiye.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuze ko uyu mukinnyi adakwiriye guhabwa uwo mubari w’amafranga angana gutyo n’ubundi ko atari we ugiye kuza ngo akore ibitangaza byananiranye.

Hari uwitwa Onesme washyize igitekerezo cye ku rubuga rwa Imfurayacu Jean Luc wavuze ko rwose ayo mafaranga wayaha na rutahizamu James Victor Osimhen w’umunya-Nigeria akaza gukinira Amavubi.

Ibi ariko kandi siko umuvugizi wa Rayon Sports uyu mukinnyi asanzwe abarizwamo abibona we abona ko Umukinnyi wabo adakwiriye gukinira ubusa ati “None se ubundi kuki bashaka ko akinira ubuntu?”

Hari undi witwa Inzaghi wavuze ko igihugu kidakeneye umukinnyi w’inyungu ahubwo gikeneye bakunda igihugu bakanakitangira ntabwo ari APR Fc cyangwa Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *