RWANDA

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yageze i Bujumbura mu nama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bya EAC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura aho yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Uburasizuba (EAC).

Dr Edouard Ngirente wagiye i Burundi yahagarariye Perezida Kagame muri iy’inama y’abakuru b’ibihugu yahageze aho ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Melchior Ndadaye nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Ni inama ya kabiri yo kwiga ku bibazo by’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kuba nyuma y’iyayibanjirije tariki 5 Gicurasi 2023 n’ubundi yabereye i Bujumbura.

N’inama yabaye cyakora yabaye n’ubwo yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu gusa nta myanzuro mishya yagiye hanze yemejwe.

Inama yaherukaga yitabiriwe kandi n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika nka Angola, Afurika y’Epfo, Mozambique, Malawi na Zambia ahigwaga uko yakurikizwa isinywa ry’amasezerano ryo guhagarika imitwe yitwaje intwaro muri DRC.

Ni inama kandi yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere barimo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, Uwa Sudani y’Epfo ndetse n’uwaje ahagarariye igihugu cya Tanzania.

Mu byagiye bigarukwaho kenshi n’imitwe y’itwaje intwaro irangwa mu Burasizuba bwa Congo, aho hamaze koherezwa ingabo by’ibihugu binyamurango wa EAC bihagarariwe n’umunyaKenya Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu uretse izo mu Rwanda.

N’ingabo zitavuzwe rumwe n’igihugu cya Rapubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byagiye bivugwa inshuro nyinshi ko ahubwo ari izishyigikiye umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yagiye yumvikana yijundika u Rwanda aho aherutse kuvuga ko uretse ingabo z’u Burundi ziri mu gihugu cye izindi zifite imikoranire n’umutwe wa M23.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago