Abantu Cumi na Batanu (15) bo mu muryango umwe wo mu gace ka Kayova mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Kavango, mu gihugu cya Namibia bishwe n’igikoma gihumanye banyoye.
AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu benshi banyweye icyo gikoma barembeye mu bitaro bitandukanye byo muri aka gace ka Kavango aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru avuga ko ifu yakozwemo iki gikoma yavuye mu bisigazwa by’ibinyampeke bikoreshwa mu kwenga inzoga zikorerwa mu nganda.
Minisitiri w’Ubuzima wa Namibia yavuze ko iyi nsanganya yabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, ibera mu gace ka Kayova.
Bivugwa ko abantu 18 bo mu muryango umwe banyoye kuri kiriya gikoma, umuto akaba ari uw’imyaka 2 umukuru afite imyaka 33, muri bo 15 bakaba bahasize ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi ya Namibia, Kauna Shikwambi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abantu 15 bishwe n’igikoma ari abo mu muryango umwe.
Umwe mu barokotse wo muri uyu muryango w’imyaka 21, yavuze ko igikoma cyateje iyi nsanganya bakinyoye ku wa Gatandatu nk’igunguro rya kumanywa, nibwo bahise batangira kumererwa nabi bahita bajyanwa mu bitaro.
Ubwo ibi byabaga, iperereza ryahise ritangira hakorwa isuzuma ku bahitanwe n’iki gikoma bivugwa ko cyarimo ibindi bintu bihumanye.
Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko aba bantu 18 bo mu muryango umwe, bakigezwa mu bitaro bahise bagaragaza ibimenyetso by’uko bafashe amafunguro ahumanye.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…