INKURU ZIDASANZWE

Abantu 15 bapfuye bazize igikoma

Abantu Cumi na Batanu (15)  bo mu muryango umwe wo mu gace ka Kayova mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Kavango, mu gihugu cya Namibia bishwe n’igikoma gihumanye banyoye.

AFP dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu benshi banyweye icyo gikoma barembeye mu bitaro bitandukanye byo muri aka gace ka Kavango aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko ifu yakozwemo iki gikoma yavuye mu bisigazwa by’ibinyampeke bikoreshwa mu kwenga inzoga zikorerwa mu nganda.

Minisitiri w’Ubuzima wa Namibia yavuze ko iyi nsanganya yabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, ibera mu gace ka Kayova.

Bivugwa ko abantu 18 bo mu muryango umwe banyoye kuri kiriya gikoma, umuto akaba ari uw’imyaka 2 umukuru afite imyaka 33, muri bo 15 bakaba bahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ya Namibia, Kauna Shikwambi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abantu 15 bishwe n’igikoma ari abo mu muryango umwe.

Umwe mu barokotse wo muri uyu muryango w’imyaka 21, yavuze ko igikoma cyateje iyi nsanganya bakinyoye ku wa Gatandatu nk’igunguro rya kumanywa, nibwo bahise batangira kumererwa nabi bahita bajyanwa mu bitaro.

Ubwo ibi byabaga, iperereza ryahise ritangira hakorwa isuzuma ku bahitanwe n’iki gikoma bivugwa ko cyarimo ibindi bintu bihumanye.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko aba bantu 18 bo mu muryango umwe, bakigezwa mu bitaro bahise bagaragaza ibimenyetso by’uko bafashe amafunguro ahumanye.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago