Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Amavubi) Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 agomba kwifashisha ku mukino uzamuhuza n’ikipe ya Mozambique mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.
Umukino w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Mozambique utegangijwe tariki 18 Kamena 2023 ukazabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ni itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika giteganyijwe kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire uyu mwaka.
Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Carlos ahamagaye abakinnyi 28 agomba kwifashisha ku mukino uzamuhuza na Mozambique harimo abakina imbere mu gihugu ndetse n’abakina hanze ni mu gihe kandi icyizere cyabaye nkicyayoyotse nyuma yaho Amavubi atewe mpaga y’ibitego 3-0 na Bénin kubera gukora amakosa yo gukinisha umukinnyi Muhire Kevin warufite amakarita abiri y’umuhondo mu mikino.
Ni icyemezo cyahise gishyira iyi kipe y’umutoza Carlos Ferrer ku mwanya wa nyuma mu tsinda L n’amanota abiri, mu gihe Bénin yahise ifata umwanya wa kabiri muri iri tsinda n’amanota ane.
Carlos Ferrer kuri iy’inshuro yahagamagaye abakinnyi bagomba kumutabara gushaka intsinzi batarimo Kagere Meddie wakinnye imikino yabanje mbere.
Yannick Mukunzi warumaze igihe atagaragara mu Amavubi kubera ikibazo cy’imvune yagize amahirwe yo guhamagarwa n’umutoza mukuru kuri iyi nshuro.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yemerewe kandi kuzakinira imikino yayo yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nyuma yuko yemerewe na CAF igasanga yujuje ibisabwa.
Urutonde rw’abakinnyi 28 umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yahamagaye:
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…